RFL
Kigali

Rubavu: Wa musore w'imyaka 25 wanze umukecuru w’imyaka 64 bakundanaga cyane agiye kurongora umwana bangana

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/06/2021 13:26
0


Inkuru ya Safi Teck yabaye kimomo n’umwana muto yarayimenye. Byaravuzwe ndetse binashimangirwa na ba nyiri ubwite bavuga ko bakundana babigaragarisha ibimenyetso birimo gusomana m uruhame. INYARWANDA yagiranye ikiganiro n’umukobwa uvaga ko akundana na Safi ndetse bashobora no kubana n’ubwo yatsinze iby’ubukwe bwabo.



Mu kiganiro n’uyu mukobwa, yashimangiye iby’urukundo rwe na Safi avuga ko yababajwe n’inkuru zavuzweho we ku mukunzi we Safi n’umukecuru umubyaye, gusa nawe ashimangira ko bitatuma amwanga na cyane ko ngo banahoze bakundana na mbere y’uko Safi ahura n’uyu mukecuru wiyemereraga ko amukunda by’indani.

SAFI Teck yahoze akundana n'uyu mukecuru baza gutandukana

Uyu mukobwa witwa Nolla yavuze imvo n’imvano y’urukundo bafitanye avuga ko kuva uyu mukobwa yamubabarira babanye neza na cyane ko Safi yemeye kumvira inama z’umuryango n’inshuti. Uyu mwali yashimangiye ko ubu atakwemera kurekura Safi ngo asubire mu maboko y’umukecuru wagaragaje ko amukunda cyane.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, yagize ati “Mu by’ukuri Safi ndamukunda cyane. Safi namukunze na mbere y’uko ahura n’uriya mukecuru, gusa nyuma tumaze igihe tutavugana ahita ahura n’uriya mukecuru wahise amufata umutima maze Safi asa n’unyibagiwe ariko nyuma y’inama nanjye mvuye iyo nari naragiye turongera turahura turakundana kugeza ubu nisubije ibyari ibyanjye".

Nolla ukundana ana Safi Teck 

Nolla yakomeje agira ati "Safi ni umwana mwiza cyane arubaha, agira ikinyabupfura kandi nawe azi neza ko mukunda rwose. Nzakora uko nshoboye ariko uriya mukecuru ntazongera kumubona kuko byamuhaye isura mbi mu Banyarwanda”.

Safi Teck bamwangiye kurongora umukecuru uruta 'Mama we'

Ubusanzwe Abanyarwanda bemera ko urukundo rubaho ariko rukagira umurongo ngenderwaho ari naho hava kirazira zituma hatabaho kurengera hagati y’abakundana nk’uko bamwe bagereranyij urukundo rw’aba bombi. Kuri ubu uyu musore yamaze kujya mu murongo nyawo wo gukundana n’uwo bangana.


Reba hano ikiganiro cya mbere Safi Teck yakoranye n'umukecuru bakundanaga imiryango ikabyanga

Abaturanyi bari bamushyigikiye cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND