RFL
Kigali

Pastor Mugisha Honore uyobora Itorero Ntarama Worship Center yinjiranye mu muziki ubutumwa bw'ububyutse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2021 16:36
0


Abapasiteri bafatanya umurimo wo kuyobora Itorero n'uwo kuririmbira Imana bakomeje kwiyongera hano mu Rwanda, bakaba biyongereyeho Pastor Mugisha Honore wa Ntarama Worship Center wiyemeje gukorera Imana binyuze no mu kuyiramya no kuyihimbaza.



Pastor Mugabo Honore yivuga muri ubu buryo, "Pastor Honore ni umugabo w'umugore umwe ariwe Muhorakeye Florence, ntuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ntarama. Nteranira mu itorero ryitwa Ntarama Worship Center (Ihuriro ryo kuramya no guhimbaza rya Ntarama), ni nanjye mushumba w'iri torero. Icyicaro cy'iri torero giherereye i Nyamirambo ku itorero ryitwa Nyabugingo Worship Center, umushumba w'amatorero yacu mu Rwanda ni Pastor Canicius Gacura".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Pastor Honore Mugisha yavuze ko amaze imyaka itatu mu bushumba ayobora Ntarama Worship Center, akaba amaze imyaka ine mu muziki uhimbaza ukanaramya Imana aho amaze gukora indirimbo ebyiri zirimo n'inshya yashyize hanze yitwa 'Umwambaro'. Ati "Maze gukora indirimbo 2, zonyine ntabwo nabonaga ubushobozi bwo kujya muri studio kubera ko nari umunyeshuri wa Kaminuza nsabwa gukora cyane, bikabangamira ubuhanzi bwanjye".


Pastor Mugisha Honore yinjiye mu muziki

Ku bijyanye n'ubutumwa yibandaho mu muziki yinjiyemo, Pastor Honone yagize ati "Ubutumwa nibandaho ni ubw'ubwubyutse (Revival), kwibutsa abantu ko Imana idukunda, kubashishikariza kongera kugirana ubusabane n'Imana". Yahise anavuga ku ndirimbo ye nshya, ati "Indirimbo yasohotse yitwa 'Umwambaro', iyi ni indirimbo nayanditse muri Gicurasi 2021. Ikintu yigisha, iyi ndirimbo itangira ari amarira mu butayu, ikarangira imvura y'imigisha itembasha imigezi mu butayu".

Yunzemo ati "Iyi ndirimbo iragaragaza aho Yesu yadusanze iyo mu mihana, twarazimiye, maze ntatinye uko twari babi ahubwo akatwiyegereza akanadupfira, tukiri abanyabyaha, aduhindura icyaremwe gishya. Iyi ndirimbo irimo urukundo ruhebuje umwami wacu yadukunze agasiga ubwiza bw'ubumana yari afite maze araza yambara umwambaro twari kwambara. (Yiswe umuhemu, yitwa umunyabyaha, arashinyagurirwa...) 

Ati "Iyi ndirimbo ikindi irimo ihumure irerekana ko ibyaha bimaze kuneshwa, ijambo ry'Imana ryabaye rizima muri twe, Yesaya 55: 10-11, ijambo ry'Imana ntirimanukira ubusa. Indirimbo irangira imvura y'Imigisha itembasha imigisha mu butayu. Wa muntu waciriweho iteka amaze kwiyegura Yesu. Yesu ntiyaje wenyine ahubwo yazanye n'ibyo uwo muntu akeneye (imigisha)". 

Mu bahanzi ba Gospel ba hano mu Rwanda, Pastor Honore yatubwiye ko akunda cyane Adrien Misigaro, ati "Adrien yandika neza kandi indirimbo ze zigarura abantu ku Mana, abereka ko Imana idahinduka (itabeshya) akongera akerekana ko Imana ari yo yongera imbaraga mu muntu". Abajijwe uko azafatanya umuziki no kuririmba, yagize ati "Gufatanya umuziki n'ubushumba, ntabwo byantunguye kubera ko na mbere y'uko mpamagarirwa gushumba itorero nari nsazwe ndirimba"

Ati "Gushumba bisaba umwanya ariko nanone imirimo ibiri yananiye impyisi ntiyananiye umuntu, gushaka ni ugushobora, biterwa n'uko ibintu wabihaye umwanya. Byose nzabikora kandi neza. Gufatanya umuziki n'ubushumba bizatanga umusaruro kubera ko byose ni ivugabutumwa. Akenshi ubutumwa bwo mu ndirimbo bugera kure na ha handi abantu baba batabashije kujya guterana ariko indirimbo bakayumva kuri radio, bakayumva n'abana.... "


Muhorakeye Florence umugore wa Pastor Mugisha Honore amushyigikira mu buryo bwose bushoboka mu muziki yinjiyemo


UMVA HANO INDIRIMBO 'UMWAMBARO' YA PASTOR HONORE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND