RFL
Kigali

Ingangare bahuje imbaraga na Ikirezi Deborah umukobwa wa Masamba Intore bakora indirimbo ‘Mutima w’Afurika’ berekana ko bakumbuye Iwabo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/06/2021 17:28
0

Ingangare itsinda ry’abasore babiri ari bo Lionel Sentore na Charles Uwizihiwe, mu rwego rwo gusigasira umuco nyafrika, bashyize imbaraga hamwe na Ikirezi Annaiss Deborah bakora indirimbo bise ‘Mutima WaAfurika’.



‘Mutima Wa Afuruika' ni indirimbo yumvikanamo umuco gakondo n’amagambo yerekana gusigasira umuco wa Afurika. Ingangare bamaze kuba ubukombe mu kwerekana umurava wabo n’uruhare bagira mu kugaragaza ibyiza by’umuco Nyarwanda. Ingangare ikorera muzika yabo i Bubiligi, bihaye intego yo gusakaza no kumenyekanisha injyana gakondo ndetse n’umuco nyarwanda i Burayi.


Lionel Sentore umwe mubagize Ingangare

Mu ndirimbo yabo nshya ‘Mutima Wa Afurika’ bakoranye n’umukobwa wa Masamba Intore witwa Ikirezi Deborah uba muri Canada, Lionel Sentore akaba mubyara wa Jules Sentore, aganira na InyaRwanda yavuze ko nk’ibisanzwe bakunda umuco wabo w’u Rwanda na Afurika, bakaba bari bafite gahunda  yo gukorana indirimbo na Ikirezi Annaiss Deborah.


Charles Uwizihiwe umwe mu bagize itsinda Ingangare

Lionel Sentore yagize ati: "Ni indirimbo Ingangare twakoranye na Ikirezi Deborah tukaba twarayise Mutima wa Afrika. Ni gahunda twari dufitanye ko naza inaha mu Bubiligi tuzayikora, amaze kuhagera twahise tubishyira mu ngiro dukora ku ndirimbo ivuga ku bwiza bw’iwacu kuko iwacu tubona ko ariwo ‘Mutima wa Afurika’ koko nk’uko tubiririmba. Ni indirimbo twakoranye urukumbuzi rw’uko dukumbuye iwacu cyane".


Ikirezi Deborah umukobwa wa Masamba Intore, asanzwe akora n'ibitaramo muri Canada


Ikirezi agira ijwi ryiza cyane

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA 'MUTIMA WA AFURIKA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND