RFL
Kigali

Rulindo yanenzwe kubahemba amakayi: Plaisir yahembye ba banyeshuri yafotoye muri Tour du Rwanda anagira icyo asaba Dr. Sabin na CP Kabera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2021 13:22
2


Ariane na Louange biga mu mashuri abanza mu karere ka Rulindo bavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga barimo na CP Kabera mu gihe cya Tour du Rwanda biturutse ku kuntu bagaragaye ku ifoto bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse bakagaragara batarangariye amagare, bashimiwe na Muzogeye Plaisir ari nawe gafotozi wafotoye ifoto yabo.



Hashize iminsi itatu Akarere ka Rulindo gashimiye aba banyeshuri babiri ko 'bagaragaje imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du Rwanda 2021 ubwo bahuraga n'amagare ntibayarangarire', icyakora ibihembo bagaragaje ku mafoto ko bahaye aba bana, ntabwo byishimiwe na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Plaisir wafotoye aba bana yamaze kubagenera igihembo anatangiza ubuvugizi bugamije kubashimira kuko batanze urugero rwiza mu kwirinda Covid-19.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter akabunyuza munsi y'ubwatanzwe n'Akarere ka Rulindo butishimiwe na benshi, Plaisir Muzogeye ufatwa nka nimero ya mbere muri ba Gafotozi bo mu Rwanda, yemereye aba bana kubishyurira amafaranga y'ishuri mu gihe basigaje kwiga mu mashuri abanza, anasaba CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda na Dr. Sabin Nsanzimana Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kugira icyo bafasha aba bana. Yagize ati:

Aba bana batweretse twese urugero rwiza dukwiriye gukurikiza muri iki gihe cya Covid-19. Nshyizeho inkunga yanjye yo kubishyurira amafaranga y'ishuri mu gihe basigaje kwiga mu mashuri abanza. CP John Bosco Kabera na Dr. Nsanzimana Sabin ndabahamagarira namwe kwereka aba bana bato b'abakobwa ikimenyetso bw'ubushake bwiza.

Iki gikorwa Plaisir yakoze cyashimishije abantu benshi cyane, bamwe bavuga ko ibyo akoze biruta cyane ibyakozwe n'Akarere ka Rulindo kahembye aba bana amakayi n'amakaramu gusa. Hari uwahise avuga ko nawe yitanze imiguru ibiri y'inkweto kuri aba bana. Alain Numa wo muri MTN yabwiye Plaisir ati "Habwa umugisha cyane muvandimwe". Pakira Munkangara we yagize ati "U Rwanda rukeneye abantu nkawe muvandimwe, ndagushimiye cyane Plaisir, imigisha yose ibe kuri wowe".


Plaisir ni we wafotoye ba bana b'abanyeshuri bavugishije benshi muri Tour du Rwanda

Plaisir akoze ibi nyuma y'uko tariki 11 Kamena 2021, Akarere ka Rulindo katangaje ko aba bana bashimiwe na Meya w'aka Karere. Mu byo bahawe nk'ishimwe harimo amakayi n'amakaramu nk'uko bigaragara ku ifoto. Banditse bati "Abanyeshuri #Ariane na #Louange biga muri GS Rusiga mu karere ka Rulindo bagaragaje imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du Rwanda ubwo bahuraga n'amagare ntibigere bayarangarira, bagakomeza inzira ijya ku ishuri, kuri uyu munsi bahawe ishimwe n'Umuyobozi w'Akarere, Kayiranga Emmanuel".

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Akarere ka Rulindo ku bw'iki gikorwa cyiza kakoze cyo gushimira aba banyeshuri. Ati "Ni byiza bitanga akanyabugabo bagakora neza". Icyakora hari abandi banenze ko aba bana bahawe amakayi, umwe ati "Amakayi abiri koko ni yo ahagurutsa Meya", undi "ati "Niba mushaka guhemba mujye muhemba mureke kwifotoza ku bantu, amakayi atatu n'ikaramu ebyiri ku karere?". Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yahise asubiza ati "Ikibazo kibaye ifoto (bafashe) cyangwa ibihembo (wagaye)?".

Ifoto y'aba bana yafotowe na Gafotozi kabuhariwe, Plaisir Muzogeye, ayishyira hanze tariki 05 Gicurasi 2021 ayinyuza ku rukuta rwe rwa Twitter. Kuri iyi foto, hagaragaraho abakinnyi b'amagare bari barimo gusiganwa mu irushanwa mpuzamahanga ry'amagare rya Tour du Rwanda, ribera mu Rwanda buri mwaka, ariko gafotozi we akaba yarerekeje imboni ya camera ye ku banyeshuri babiri b'abakobwa bigaragara ko bakiri bato bari barimo berekeza ku ishuri.

Aba bana babiri b'abakobwa Ariane na Louange bagaragara bambaye impuzankano y'ishuri bigaho, bambaye udupfukamunwa n'amazuru kandi neza, bahanye intera ya metero, bahetse ibikapu birimo amakaye, barimo kugenda bifashe mu mifuka batitaye rwose kuri Tour du Rwanda iba yahuruje imbaga ku mihanda yaba abakecuru, abasaza ndetse n'urubyiruko rwinshi hirya no hino mu gihugu aho iri rushanwa rinyura.

Ifoto y'icyumweru: Yavugishije benshi barimo na CP Kabera! Abanyeshuri bateye umugongo Tour du Rwanda berekeza amaso n'umutima ku ishuri

Iyi foto yavuzweho amagambo akomeye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga aho benshi bahurije ku gushimira aba bana uburyo bahaye agaciro ibyo bashyizeho umutima kuruta kurangarira ibitabareba bahuriye nabyo mu nzira. Louange na Ariane biga mu ishuri ryitwa GS Rusiga ribarizwa mu karere ka Rulindo, bakaba baherutse gushimirwa n'Umuyobozi w'aka Karere ku bwo kugaragaza imyitwarire myiza.

Ubwo yashyiraga hanze iyi foto, Plaisir Muzogeye yanditse ati "Nkeneye urwego nk'uru rw'icyizere mu kwita ku byanjye bindeba. Bameze neza, baracyeye #AbakobwaBasobanutse". Benshi bayivuzeho amagambo anyuranye, bamwe bayihuza n'amagambo yigeze gutangazwa na Minisitiri Edouard Bamporiki 'Ndi mu kazi petit', mu kumvikanisha ko aba bana birinze gurangazwa n'amagare kuko bafite amasomo abareba ku ishuri kandi bakaba bagomba kuhagerera ku gihe.


Iyi foto y'aba banyeshuri yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yitegereje ifoto y'aba bana b'abanyeshuri ayikuramo amasomo atatu yafasha abaturarwanda bose muri rusange muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n'u Rwanda rurimo. Yashimiye aba banyeshuri ko gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro bazumva neza cyane, asaba ko babera urugero abandi baturarwanda bose mu kutadohoka mu kubahiriza gahunda ya 'NtabeAriNjye' na 'GerayoAmahoro'.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, CP Kabera John Bosco yagize ati "Mbonye ino foto y’abanyeshuri; Bambaye agapfukamunwa neza, Bahanye intera, Ntabwo barangaye mu muhanda. Gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro barayumva neza, batubere urugero. #NtaKudohoka".

Ariane na Louange bashimiwe n'Akarere ka Rulindo


Akarere ka Rulindo kashimiye abanyeshuri banze kurangarira amagare ubwo bajyaga ku ishuri


Plaisir yahembye ba banyeshuri bavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntibitura jacques2 years ago
    Nanjye ndagushimiye cyane
  • Manirafasha Obed2 years ago
    Nibyiza kuri abo bana natwe dukwiye kwitwararika kumabwiriza yokwirindà covid murakoze





Inyarwanda BACKGROUND