RFL
Kigali

Dore umukobwa abasore batinya gushakana nawe uko aba ateye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/06/2021 11:57
0


Burya abasore hari ibyo bagenderaho iyo bashaka kureba umukobwa bakomezanya umushinga wo gushinga urugo. Iyo asanze umukobwa abyujuje ntakabuza amugira umugore gusa kandi hari n'ibindi bintu abasore babona ku bakobwa bikabatera gutinya kubashaka.



Menya ibintu umusore yabona ku mukobwa ntabe akimushatse

Tuzi ko udashobora kubona intungane muri iyi si ariko ibi ntibitubuza amahitamo, iyo bigeze ku gushaka ho biba akarusho kuko haba hari abantu benshi uziranye nabo ariko muri abo uhitamo umwe gusa nk’uwo muzabana ubuzima bwanyu bwose.

Hari abasore benshi muri iyi minsi bahisemo kudashaka kubera ko abakobwa babona bose barangwa n’ibi bintu bikurikira;

1. Udashobora kubana n’abandi

Abasore benshi ntabwo bakunda abakobwa babahatira gukora ikintu icyo ari cyo cyose, bakunda abakobwa babaha umutekano muri byose. Niyo mpamvu batihanganira abakobwa batazi kubana n’abandi.

2. Umukobwa wihinduye uruhu cyangwa wisiga agakabya

Twese dukunda kwisiga kugira ngo tugaragare neza, ukwiriye kumenya ko abasore nabo bakora makeup, ntabwo abasore bakunda abakobwa bishyizeho makeup nyinshi, ba bandi usanga utamenya isura ye.

3. Umunebwe kandi wikunda

Niba udashoboye kugira icyo ukora ako kanya uba umaze gutakarizwa icyizere n’abasore benshi. Kandi n’abakobwa bumva ko batafatanya n’abagabo babo kwishyura amafaranga y’ibikenerwa mu rugo nabo batakarizwa icyizere n’abasore batari bake. Abakobwa kandi bashyira imbere ibyo bakunda ndetse n’ibyiyumviro byabo, mbese batita kuri bagenzi babo, abo nabo ntabwo bakundwa n’abagabo.

4. Umukobwa w'icyigenge

Abasore benshi bakunda abakobwa bafatanya ndetse iyo batekereje gushaka baba bifuza umufasha ariko birabababaza iyo babonye umukobwa utavogerwa cyangwa ngo ahindurwe ku myanzuro. Aha ndakumenyesha ko nta musore n'umwe uzakwiteza niba ari ko uteye.

5. Umukobwa utagira isuku

Isuku ni ingenzi, uranuka cyangwa usa neza? Kutagira isuku bishobora gutuma utakaza amahirwe yo kubona umugabo. Ukwiriye rero kwita ku isuku haba ku mubiri wawe ndetse no ku myambaro wambara.

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND