RFL
Kigali

Ambasaderi Vrooman yatanze ibiribwa ku bafite ubumuga bw’uruhu, yifashisha indirimbo ya Clarisse&Patrick asaba ko badahezwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2021 11:06
0


Ambadaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman yatanze ibiribwa ku miryango 150 y’abafite ubumuga bw’uruhu, akoresha ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Njye na we’ ya Clarisse Karasira na Patrick asaba ko abafite ubumuga bw’uruhu badahezwa muri sosiyete.



Tariki ya 13 Kamena buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga bw‘Uruhu rwera, watangiwe kwizihizwa mu mwaka wa 2015, mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya Karindwi.

Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, Ambasaderi Vrooman yahaye inkunga y’ibiribwa imiryango 150 y’abafite ubumuga, igenewe imiryango 65 yo mu Mujyi wa Kigali, imiryango 45 yo mu Karere ka Musanze n’imiryango 40 i Rutsiro mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umunsi wabo.

Yanasangiye ifunguro n’abababrizwa mu muryango OIPA (Organisation for Integration and Promotion of People with Albinism) ufite inshingano zo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw'uruhu mu gihugu hose, ariko kubera ko ubushobozi bukiri buke ibikorwa byabo biri mu turere 7, ariko intumbero ikaba ari ugukorera mu gihugu hose.

Iki gikorwa cyasusurukijwe n’umuhanzikazi Clarisse Karasira afatanyije na Patrick ufite ubumuga bw’uruhu bakoranye indirimbo bise ‘Njye na we’. Mu ijambo rye, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yasabye abantu kudaheza abafite ubumuga bw’uruhu.

Ijambo rye yarishingiye ku ndirimbo Patrick ufite ubumuga bw’uruhu yakoranye na Clarisse Karasira bise ‘Njye na we’. Ni indirimbo ibumbatiye ubutumwa bugaragaza ko abantu bose bafite uburenganzira bungana ku Isi.

Ambasaderi Peter Vrooman yaririmbanye na Clarisse ndetse na Patrick indirimbo yabo bakoranye bise ‘Njye na we’ ndetse akoresha amagambo menshi ayigize mu mbwirwaruhame ye.

Ni indirimbo yatuye umugore cyane ko bizihizaga isabukuru y’igihe bamaze barushinze. Amubwira ko ‘abona ari akarabo keza, Imana yishyiriye ku Isi…Ngo ni umugisha wa benshi arahirwa kumugira.”

Mu kiganiro na INYARWANDA, Clarisse yavuze ko yanyuzwe no gusanga Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda azi indirimbo ye na Patrick. Avuga ko Ambasaderi n’umugore we aribo bamutumiye bamubwira ko bakunze indirimbo ‘Njye na we’ yakoranye na Patrick.

Ati “Nkimara kwinjira yahise ambwira uburyo we n’umugore we bari kwizihiza isabukuru y’igihe bamaze barushinze. Ngiye kumva numva n’indirimbo arayimutumuye kandi ayitura n’abafite ubumuga bw’uruhu muri rusange n’abandi bantu. Urumva ni ibintu by’agaciro cyane kubona umuntu ukomeye uha agaciro indirimbo yanjye na Patrick.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko umunsi wo kuzirikana abafite ubumuga bw’uruhu usobanuye ikintu kinini kuri we, kuko umwibutsa urugendo yagiye agirana nabo n’inkuru zikomeye ‘nagiye mbumvamo’.

Uyu muhanzikazi avuga ko mu ntangiriro za 2017 yegereye umuryango w’abafite ubumuga OIP ababwira ko ashaka kujya akorana nabo. Akigeramo yaganiriye na bamwe bagiye bamubwira ko bavuye mu ishuri kubera ko abarimu batabaha umwanya ungana n’uw’abandi.

Ati “Buriya bagira imbogamizi zidahuye n’abandi. Niyo mpamvu nk’ubu ngubu no mu kizamini cya Leta basabye ko bajya babaha inyandiko nini kugira ngo abana babo bo bajye babasha basi no kubisoma. Rero nagiye mbona inkuru zabo nyinshi mbere ya 2017 no muri icyo gihe cyose tumaranye.”

Clarisse avuga ko uyu munsi umuha gusubiza inyuma amaso akazirikana imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu, kandi agakangurira n’abandi kumenya ko abafite ubumuga bw’uruhu bafite agaciro muri sosiyete kandi ‘bakeneye ubufasha bukomeye yaba n’ibigendanye n’uruhu rwabo, kubona no kurindwa izuba’.

Uyu muhanzikazi avuga akurikije ibyo abona ubuzima bw’abafite ubumuga bw’uruhu bugenda buhinduka, aho bamwe muri bo banagaragaza impano zitandukanye nubwo hari ababura uburyo bagaragaza impano zabo.

Clarisse yavuze ko abantu bakwiye guhindura imitekerereze bafite ku bafite ubumuga bw’uruhu, ndetse imiryango itandukanye ibafite mu nshingano igaharanira gukomeza kugaragaza ko nabo ari abantu bafite agaciro gakomeye muri sosiyete.

Abafite ubumuga bw'uruhu bashobora kuvukana ubumuga bw'uruhu, biterwa n'uko umwe mu babyeyi aba yifitemo utunyangingo mu mubiri wabo twigaragaza ku mubiri inyuma cyangwa imbere ku mwana babyaye.

Ambasaderi w'Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yashyikirije inkunga bamwe mu bafite ubumuga bw'uruhu. Umuryango OIPPA ubarura abanyamuryango 238 baturuka mu turere turindwi

Clarisse Karasira yatangaje ko we na Patrick bishimiye gusanga Ambasaderi Peter Vrooman azi indirimbo yabo bise ‘Njye na we’ Ambasaderi Peter Vrooman yaririmbanye na Clarisse ndetse na Patrick indirimbo yabo bakoranye bise ‘Njye nawe’ ndetse akoresha amagambo menshi ayigize mu mbwirwaruhame ye Abafite ubumuga bw'Uruhu rwera bashima Leta y'u Rwanda yagize uruhare rwo kwishyura amavuta afasha abantu bafite ubumuga bw'uruhu ku bwisungane bwa Mituel de Santé









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND