RFL
Kigali

Davido abaye umuhanzi wa mbere muri Africa ugiye kwamamariza uruganda rukora inzoga ya 'Martell'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/06/2021 10:46
0


Umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga yamaze gusinyanya amasezerano n'uruganda rukora inzoga ya 'Martell'. Ibi bikaba bitumye aba icyamamare cya mbere ku mugabane wa Africa kigiye kwamamaza (Brand Ambassador) iyi nzoga.



David Adedeji Adeleke wamamaye cyane ku izina rya Davido akoresha mu muziki ni umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa ndetse amaze no kwigaragaza ko ashoboye ku rwego mpuzamahanga. Uyu muhanzi kugeza ubu amaze kuba yasinya amasezerano yo kwamamaza inzoga ya 'Martell' yo mu bwoko bwa Cognac (Konyake).


Inzoga ya Martell ikaba ifite inkomoko mu gihugu cy'Ubufaransa, yakozwe n'umuherwe witwa Jean Martell akaba yaranayitiriwe. Iyi nzoga yatangiye kujya ku isoko mu mwaka wi 1715. Kugeza ubu umukuru w'uruganda rukora iyi nzoga ni uwitwa Pernod Ricard.


Mu masaha macye ashize nibwo Davido yatangaje ko yagizwe Ambassaderi wayo ku mugabane wa Africa abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ''Ndishimye cyane kubabwira ko nabaye uwamamariza inzoga ya Martell. Uwamamaza iyi nzoga bakaba bamwita Standout Swift, mu minsi micye muratangira kubona ibyo tubafitiye mu bubiko".


Urukuta rwa Instagram rukoreshwa n'uruganda rwa Martell narwo rwahamije aya makuru aho bagize bati ''Umamamariza wese Martell(Standout Swift) ni umuntu w'intangarugero kandi utera abantu gukora ibyiza. Nyuma y'uko amaze ikinyacumi yitwara neza mu muziki akaba afite inkomoko muri Nigeria ukora injyana ya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga Davido akaba ariwe twahisemo kutwamamariza kuko afite ibyo twifuza muwaduhagararira''.


Davido w'imyaka 28 n'ubwo yatangaje aya makuru mashya yo kwamamaza inzoga ya Martell yirinze kuvuga ku mafaranga yahawe kugirango ayamamaze. Uyu muhanzi akaba akomeje kwagura ibikorwa bye aho ari kugenda akorana n'inganda zikomeye azamamariza dore ko Martell atariyo yonyine yamamaza.

Src:www.dailyafrica.com,www.netnaija.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND