Ku munsi w’isabukury y’amavuko, abantu batandukanye barawizihiza yewe bikaba n’ibirori bitangaje. Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tariki 13 Kamena 2021 ni bwo yizihije Isabukuru y’imyaka 38 maze umugore we amutera imitoma itangaje.
Félix
Antoine Tshisekedi Tshilombo n’umufasha we Denise Nyakéru
Tshisekedi bakunda
kubwirana amagambo y’urukundo. Denise yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter yerekana amarangamutima ku mugabo we wagize isabukuru y'amavuko, agaragaza ko
anejejwe no kumwifuriza ibyiza, anamusaba kubaha Imana.
Denise Nyakeru n'umugabo we Felix Tshisekedi
Denise yagize ati: "Mpaye umugisha uyu munsi w’mavuko. Nejejwe no kukwifuriza ibyiza! Uwiteka aguhe ubwenge no gutinya Izina rye kandi ahe umugisha ibintu byose mu buzima bwawe. Urakoze guhora umbera ugutwi, igitugu n'umutima. Ndagukunda Felix".
Mu minsi ishize ubwo Denise nawe yari yagize isabukuru y'amavuko, yakorewe agashya n'umugabo we Perezida Tshisekedi wamutunguye akamukorera ibirori by'akataraboneka ibizwi nka 'Surprise', akamuririmbira akanamuha impano y'ururabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bifurije isabukuru nziza Perezida Tshisekedi aho yanyarukiye kuri
Twitter akamwifuriza Isabukuru nziza. Yagize ati: "Nifurije isabukuru nziza umuvandimwe wanjye Tshikedi, Perezida wa DRC Congo. Nkwifurije
ubuzima bwiza no kuramba. Intashyo kuri wowe n'umuryango wawe’.
TANGA IGITECYEREZO