Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amashusho y'umushinwa wakubiswe n’umunyafurika wo muri Sierra Leone akamwandagaza, ibintu bitishimiwe n'abatari bake, kabone n'ubwo byagaragaraga ko umushinwa ariwe wateje amahane.
Umusore w’Umunyafurika yageze ku kazi ahazwi nka Tonkolili atangira gufata ibitabo n’impapuro ahamagara abakozi, umushinwa yahise yitonganya aramwegera akubita impapuro zose zigwa hasi, undi ahita agira umujinya w’umuranduranzuzi akubita umushinwa umugeri. Umushinwa yahise ajya kuzana itiyo y’icyuma ngo ayimukubite ku myanya y’ibanga, Umunyafurika afata iyo tiyo arongera arikaraga amukubita umugeri umushinwa arambabara hasi.
Ibyo uyu munyafurika yakoze byasakaye henshi muri Afurika bamwe bamunenga iyi myitwarire itari myiza yo kwihanira dore ko bigaragara ko 'yari yenderejwe'. Ikigo cy’Abashinwa, The China Railway Seventh Group gikorera muri Sierra Leone ibijyanye n’icukura ry’amabuye y’agaciro, kimaze kubona ko uyu mushinwa akubiswe n'umukozi, cyahise gifata umwanzuro wo kwirukana uyu musore w'umwirabura. wakoraga akazi k’ubuyede ariko rimwe na rimwe akaba yakoraga nk’umugapita nk’uko ikinyamakuru Sierraloaded kibitangaza.
Kanda hano urebeamashusho y’ukuntu umunyafurika yakubise umushinwa
TANGA IGITECYEREZO