Umuziki wa Rubavu ufite umwanya munini muri muzika Nyarwanda kuko iyo witegereje neza asanga benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda benshi muri bo bafite inkomoko muri Rubavu cyangwa bahafite isano. INYARWANDA yagukusanyirije indirimbo 5 muri aka Karere zisoje icyumwera cya 2 cy’umwezi kwa Kamena 2021 ziri ku isonga.
Benshi mu bakunzi ba muzika Nyarwanda bashinja
abahanzi bo mu karere ka Rubavu gucika intege no kudakora umuziki kinyamwuga
byanatumye umuziki wo muri aka Karere udindira na bamwe mu bahanzi bo muri aka
Karere bagacika intege abandi bakabivamo. N'ubwo bimeze bityo bamwe baricaye
abandi barahaguruka barakora.
Indirimbo zaje mu ndirimbo 5 zisoje icyumweru cya
kabiri cy’ukwezi cya Kamena 2021 zatoranyijwe binyuze mu buryo izi ndirimbo
zavugishije abantu, uburyo zakunzwe kuri shene ya Youtube ya buri muhanzi
ndetse n’igihe zasohokeye ukongereho n’uburyo zikoze. Ni urutonde rwakozwe n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com
DORE
UKO ZIKURIKIRANA BINYUZE MU MBONI Y’UMUNYAMAKURU
5. FireBurner ya
NT zi yo GodMember
Fire Burn imaze icyumweru kimwe isohotse imaze kurebwa
n’abantu basaga Magana inane (800 Views) kuri Youtube Channel ya NT ziyo. Fire
Burner yakozwe na Big Deal na Gakondo
Reba hano FireBurner ya NT Ziyo
4. Benz ya Pacifica na Rich Dox
Iyi ndirimbo Benz ikimara gusohoka yavugishije banshi cyane ndetse bamwe bavuga ko amashusho yayo adakoze neza, gusa banyiri ubwite bavuga ko uko bayikoze yabagoye ariko ngo gukura biba buri munsi. Iyi ndirimbo Benz ya Dox na Pacifica amajwi yakozwe na Young P Beats na The Major amashusho afatwa na SA Visuals. Iyi ndirimbo imaze iminsi itanu isohotse imaze kurebwa n’abantu ibihumbi bibiri na Magana cyenda (2.9K Views).
Reba hano Benz ya Pacifica na Rich Dox
3. No Stress ya The Same
'No Stress' ni indirimbo y’itsinda The Same, ikaba imaze ibyumweru 3 kuri shene ya Youtube ya The Same, imaze kurebwa n’abantu
basaga ibihumbi birindwi (7k Views). Iyi ndirimbo yakozwe na Kilie Beats na Bob
Pro. Amashusho akorwa na Dave East.
Reba Hano No Sress ya The Same
2. Zip It ya
Young Grace
Umuhanzikazi Young Grace yakoze indirimbo
nyinshi zagiye zikundwa cyane binyuze muri Hip Hop n’uburyo yayiririmbaga. Yongeye kwibutsa abakunzi be ko agishoboye iyi njyana abinyujije
mu ndirimbo yakoreye i Dubai ikozwe na Musaza we King Philosoph na Evy Decks. Iyi
ndirimbo imaze icyumweru kimwe kuri shene ya Youtube ya Young Grace, ikaba imaze
kurebwa n’abantu basaga ibihumbi mirongo
itandatu na bibiri (62K Views).
Reba Hano Zip It by Young Grace
1.Aba EX ya Ben Adolph na Platin P
'Aba Ex' ni indirimbo ya Ben Adolph na Platin P yakorewe
muri Tanzania. Iyi ndirimbo imaze icyumweru kimwe kuri Youtube, imaze kureba n’abantu
basaga ibihumbi 109. Iyi ndirimbo yakozwe na Element muri Country Record.
Aba Ex ya Ben Adolph na Platin P
Izi nizo ndirimbo zisoje icyumweru cya 2 ziri ku isonga mu matwi y'Abanyarubavu
TANGA IGITECYEREZO