RFL
Kigali

Indirimbo 5 z'Abanya-Rubavu zisoje icyumweru cya 2 cy'ukwezi kwa Kamena zikunzwe cyane-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:14/06/2021 8:24
0


Umuziki wa Rubavu ufite umwanya munini muri muzika Nyarwanda kuko iyo witegereje neza asanga benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda benshi muri bo bafite inkomoko muri Rubavu cyangwa bahafite isano. INYARWANDA yagukusanyirije indirimbo 5 muri aka Karere zisoje icyumwera cya 2 cy’umwezi kwa Kamena 2021 ziri ku isonga.



Benshi mu bakunzi ba muzika Nyarwanda bashinja abahanzi bo mu karere ka Rubavu gucika intege no kudakora umuziki kinyamwuga byanatumye umuziki wo muri aka Karere udindira na bamwe mu bahanzi bo muri aka Karere bagacika intege abandi bakabivamo. N'ubwo bimeze bityo bamwe baricaye abandi barahaguruka barakora.

Indirimbo zaje mu ndirimbo 5 zisoje icyumweru cya kabiri cy’ukwezi cya Kamena 2021 zatoranyijwe binyuze mu buryo izi ndirimbo zavugishije abantu, uburyo zakunzwe kuri shene ya Youtube ya buri muhanzi ndetse n’igihe zasohokeye ukongereho n’uburyo zikoze. Ni urutonde rwakozwe n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com

DORE UKO ZIKURIKIRANA BINYUZE MU MBONI Y’UMUNYAMAKURU

5. FireBurner ya NT zi yo GodMember

Fire Burn imaze icyumweru kimwe isohotse imaze kurebwa n’abantu basaga Magana inane (800 Views) kuri Youtube Channel ya NT ziyo. Fire Burner yakozwe na Big Deal na Gakondo

Reba hano FireBurner ya NT Ziyo


 4. Benz ya Pacifica na Rich Dox

Iyi ndirimbo Benz ikimara gusohoka yavugishije banshi cyane ndetse bamwe bavuga ko amashusho yayo adakoze neza, gusa banyiri ubwite bavuga ko uko bayikoze yabagoye ariko ngo gukura biba buri munsi. Iyi ndirimbo Benz ya Dox na Pacifica amajwi yakozwe na Young P Beats na The Major amashusho afatwa na SA Visuals. Iyi ndirimbo imaze iminsi itanu isohotse imaze kurebwa n’abantu ibihumbi bibiri na Magana cyenda (2.9K Views).

Reba hano Benz ya Pacifica na Rich Dox


3. No Stress ya The Same

'No Stress' ni indirimbo y’itsinda The Same, ikaba imaze ibyumweru 3 kuri shene ya Youtube ya The Same, imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi birindwi (7k Views). Iyi ndirimbo yakozwe na Kilie Beats na Bob Pro. Amashusho akorwa na  Dave East.

Reba Hano No Sress ya The Same


2. Zip It ya Young Grace

Umuhanzikazi Young Grace yakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane binyuze muri Hip Hop n’uburyo yayiririmbaga. Yongeye kwibutsa abakunzi be ko agishoboye iyi njyana abinyujije mu ndirimbo yakoreye i Dubai ikozwe na Musaza we King Philosoph na Evy Decks. Iyi ndirimbo imaze icyumweru kimwe kuri shene ya Youtube ya Young Grace, ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga  ibihumbi mirongo itandatu na bibiri (62K Views).

Reba Hano Zip It by Young Grace


1.Aba EX ya Ben Adolph na Platin P

'Aba Ex' ni indirimbo ya Ben Adolph na Platin P yakorewe muri Tanzania. Iyi ndirimbo imaze icyumweru kimwe kuri Youtube, imaze kureba n’abantu basaga ibihumbi 109. Iyi ndirimbo yakozwe na Element muri Country Record.

Aba Ex ya Ben Adolph na Platin P



Izi nizo ndirimbo zisoje icyumweru cya 2 ziri ku isonga mu matwi y'Abanyarubavu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND