RFL
Kigali

Kin Dave (Daddy Wabo) winjijwe mu muziki n'indirimbo 'Mu nyajwi' yasohoye iya 2 yise 'Perime' anavuga inzozi afite

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2021 12:50
0


Buri munsi havuka impano nshya mu muziki, zimwe zigakomeza gushashagirana zikavamo ibyamamare, izindi zikaburirwa irengero bitewe n'impamvu zitandukanye. Kin Dave (Daddy Wabo) wihebeye injyana ya Afro Dancehall ni amaraso mashya mu muziki nyarwanda ufite intego yo kutemerera ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma umuziki we uhagarara.



Amazina yiswe n'ababyeyi ni Duhawenimana Dieudonne, gusa we yiyise Kin Dave ndetse na Daddy Wabo akaba ari nayo mazina akoresha mu muziki amazemo amezi macye dore ko indirimbo ye ya mbere 'Mu nyajwi' yagiye hanze mu mpera za 2020. Ni indirimbo yakiriwe neza n'abakunzi ba muzika nk'uko mu bigaragara mu bitekerezo birenga 40 byayitanzweho. Kuri ubu afite indirimbo nshya yise 'Perime' imaze ibyumweru bibiri iri hanze, gusa avuga ko yagiye hanze mu buryo atishimiye 100% kuko indirimbo atari yakarangiye neza, ibintu ahuza n'ubushobozi bwe bucye.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kin dave yadutangarije ko umuhanzi nyarwanda akunze cyane muri iyi minsi ari Bruce Melodie bitewe n'uko ari we uri gukora cyane, ati "Ni Munyakazi, arakora cyane uriya mutype". Yavuze ko akunda umuhanzi bitewe n'ibikorwa bye akaba ari yo mpamvu yemera bikomeye 'Munyakazi'. Yanaduhaye urugero avuga ko mu gihe gishize yakundana cyane Sunny bitewe n'indirimbo yakoranye na Bruce Melodie ikamamara cyane, ariko nyuma yaho uyu muhanzikazi ntakomeze gukora indirimbo zikunzwe, ibyo bikaba byaratumye amusimbuza Marina.

Kin Dave (Daddy Wabo) ni muntu ki?


Uyu musore ucumbitse mu mujyi wa Kigali mu Gatsata, yivuga ko ari "Umusore mu myaka, ubukombe mu buzima", akaba yaravukiye mu karere ka Burera, Intara y'Amajyaruguru.  Nk'uko twabivuze haruguru, urugendo rwe mu muziki yarutangiye mu kwezi kwa 12 mu 2020 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise MU  NYAJWI, akaba  ari nayo ndirimbo ye ya mbere. Ni indirimbo yanyuze benshi ari nako bayitangaho ibitekerezo binyuranye ku buryo hari n'abataratinye kuvuga ko nawe aje mu ruhando rwa muzika nyarwanda yahita yigarurira imitima ya benshi kandi b'ingeri zose".

Ubwo yasubizaga abo bantu bamubonamo impano itangaje ndetse ko yagera kure aramutse afatiyeho, ndetse no ku bijyanye n'ibishegu bivugwa ko yaririmbye, Kin Dave yagize ati "Sinabuza abantu kumva mu buryo butandukanye cyane ko aribo tuba dukorera, bamwe tubavugira ibyo batavuga kuko amarangamutima ni amwe ariko kuyagaragaza bishingira ku miterere ya muntu bityo rero sinaririmbye ibishegu. 

Yakomeje agira ati "Mu minsi ya vuba ndashyira hanze indirimbo igaragaza akamaro k'umubyeyi ku mwana, kandi urabizi ko n'udafite umubyeyi, yaramwigeze mu buryo bumwe cyangwa ubundi". Ati "Uwo ariwe wese azayitura umubyeyi nk'uwo bari kumwe mbese hahandi ubwira umubyeyi n'imbamutima ko uzirikana kandi uzazirikana icyubahiro akwiye. Birashobokako hari ushobora kuyitura isano muntu undi akayitura isano gihugu, izaba ari nziza".

Ubusobanuro bw'izina rye Kin Dave (Daddy Wabo)


Duhawenimana Dieudonne wiyise Kin Dave, asobanura izina rye Kin Dave, yagize ati "Nk'umuhanzi nasobetse izina nshaka kubabwira nti "Umwami wicisha bugufi". Ku bijyanye n'ururimi yisunze, yahise aseka cyane aratembagara. Izina Daddy Wabo ryo yavuze ko ari agahimbano yahawe n'abamwumvaga kandi bakamubonamo impano bakamubwira ko n'ubwo hari abahanzi bamubanjirije bamamaye ariko nawe yavamo icyamamare kubarusha aramutse akoze cyane, bati "N'ubwo bagize amahirwe yo gukora mbere ariko uri Daddy Wabo (urabarusha uramutse ugiye mu ruhando)".

Kin Dave, A.K.A Daddy Wabo afite intego yo gukomeza urugendo rwe rwa muzika nk'uburyo yahisemo nk'umunyempano kandi ubikwiye. Yifuza ndetse arangamiye kuba umuhanzi ukomeye mu njyana ya Afro Dancehall, akaba 'Umubyeyi' w'abandi bahanzi nk'uko abyifurizwa n'abafana be ndetse nawe akaba avuga ko bishoboka. Iyo umubajije uko azagera ku nzozi ze agira ati "Umugabo ni abandi, nk'uko urugo ari babiri. Twaba tuziranye, twaba tutaziranye, nkeneye imbaraga mu buryo bumwe cyangwa ubundi yaba amaboko cyangwa ibitekerezo, ndi uwabanyarwanda waba hafi n'abakure".

Kin Dave yemera ko ari mu nzira itoroshye ariko ngo ni byo bikomeza umugabo,  akaba ashimira bose bamweretse ko bamuri inyuma ati "Barankomeza bagatuma nkomeza urugendo", arishimira urugwiro bamwakiranye. Twabibutsa ko uyu musore amaze gukora indirimbo ebyiri gusa mu rugendo rwe rwa muzika ari zo 'Mu nyajwi' ndetse na 'Perime' aherutse gushyira hanze, gusa zoze nta mashusho zifite.


UMVA HANO INDIRIMBO 'MU NYAJWI' YINJIJE KIN DAVE MU MUZIKI


UMVA HANO 'PERIME' INDIRIMBO NSHYA YA KIN DAVE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND