RFL
Kigali

Ndumva nasinze Umwuka Wera: Diana Kamugisha yashyize hanze indirimbo 'Nzongera ndirimbe' yashibutse kuri Zaburi 4:3-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/06/2021 11:29
0


Nyuma yo gusoma umurongo wo muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 4:3 agafashwa n'amagambo arimo, umuramyi Diana Kamugisha yahise afata ikaramu yandikamo indirimbo 'Nzongera ndirimbe' mu rwego rwo guhamya ko n'ubwo ibicantege ari byinshi mu rugendo rw'agakiza, atazacogora na gato kuko ashobozwa byose na Mwuka Wera.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Diana Kamugisha uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yavuze ko yanditse iyi ndirimbo yisunze Zaburi 4:3 hagaragaza uburyo Dawidi yari afite abanzi benshi. Haranditse ngo "Bana b'abantu, muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro? Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma? Sela." Umurongo wa 4 uvuga ko ibyo bakora byose byo guhinyuza uwasizwe ari ukuruhira ubusa kuko Uwiteka azumva ijwi rye. Haranditse ngo "Ariko mumenye y'uko Uwiteka yirobanuriye umukunzi, Uwiteka azanyumva uko mutakiye".

Diana Kamugisha wamamaye mu ndirimbo 'Haguruka', 'Mwami Mana', 'Ibendera' n'izindi, yahuje ibiri muri uyu murongo wa Bibiliya n'ubuzima busanzwe, ati "Iyi ndirimbo yitwa 'Nzongera ndirimbe'. Ni inspiration nahawe muri Zabuli 4:3, Dawidi yari afite abanzi benshi noneho agira ati 'Ese kuki muhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro'?. Natwe rero tugira byinshi biduhinyuza bigakubita hasi amakamba yacu, ubwiza bwacu, imirimo yacu myiza Satani akayitesha agaciro. Ariko hari ibyiringiro kuko tuzongera turirimbe kandi tuzanesha kuko Mwuka Wera niwe udufasha".

Iyi ndirimbo yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yatunganyijwe na K3-Music, ni mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Bob pro. Diana Kamugisha aririmbamo ko yumva yasinze Umwuka Wera, atera agira ati "Ni kuki ukomeje guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro, ni ukubera iki? Wa mazi we ni kuki ikamba ryanjye uritesha agaciro, ni ukubera iki? (...) Nzongera ndirimbe. Ndagusaba Mana ngo unyongerere ibyishimo mu mutima biruta ibyo kurumbuka kw'amasaka na vino, uri Vino yanjye, Mana we ni wowe byishimo byuzuye, ndumva nasinze Mwuka Wera".


Umuramyi Diana Kamugisha yasohoye indirimbo nshya 'Nzongera ndirimbe'

REBA HANO INDIRIMBO 'NZONGERA NDIRIMBE' YA DIANA KAMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND