RFL
Kigali

Winnie Ngamije wabaye Miss Popularity mu 2009 yagizwe Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Indege za Gisivile

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:13/06/2021 10:43
0


Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 13 Kamena 2021, muri Village Urugwiro hateraniye inama y'abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Muri iyi nam, harimo abantu bashyizwe mu myanya y'ubuyobozi barimo na Winnie Ngamije witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2009.



Yari Inama igamije kuganira ku ngingo zitandukanye ariko hakibandwa no ku ngamba zo gukomeza guhangana na Covid-19 nk'aho ingamba zimwe na zimwe zavuguruwe, amasaha yo kuba abantu bari mu ngo agirwa kuva saa tatu zijoro kugeza saa kumi za mugitondo. Muri iyi nama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu yashyize kandi mu myanya bamwe mu bayobozi batandukanye. 

Winnie Ngamije witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2009, rimwe mu marushanwa y'ubwiza akomeye mu karere k'Africa y'uburasirazuba, akanegukana ikamba ry'umukobwa warushaga abandi igikundiro (Miss Popularity) yagizwe Umuyobozi Wuungirije w'Ikigo cy'Indege za Gisivili (Deputy Director General.)

Nyuma y'uko amarushanwa y'ubwiza yari amaze gutangira mu bigo bya kaminuza cyane cyane mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, mu 2009 ni bwo irushanwa ry'ubwiza rya Nyampinga w'u Rwanda ryari ribaye ku rwego rw'igihugu bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma cy'irushwa bari 13 gusa abahabwaga amahirwe kurusha abandi bari batatu aribo Winnie Ngamije, Bahati Grace na Rusaro Carine

Mu birori byabereye ku kibuga cy'imurikagurisha cya Gikondo (Expo ground) ku mugoroba wo kuwa 19 Ukuboza 20o9 n'ubundi irushanwa ryasoje aba bakobwa aribo begukanye imyanya ikomeye mu irushanwa aho Bahati Grace yabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2009, Rusaro Carine aba igisonga cya mbere naho Winnie Ngamije aba umukobwa w'igikundiro kurusha abo yahatanaga nabo ndetse anaba igisonga cya 2.

Tugarutse kuri Miss Winnie Ngamije wamaze kugirirwa icyizere n'inama y'abaminisitiri agahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Indege za Gisivili, yize ibijyanye n'ikoranabuhanga muri KIST, yanakoze imirimo itandukanye mu bigo bitandukanye ariko yose iganisha ku ikoranabuhanga.

Nko mu mwaka wa 2010 yatangiye akazi ko kwimenyereza mu kigo cya MTN Rwanda aho yakoraga ibijyanye n'ikoranabuhanga nyuma mu 2011 ahabwa akazi nk'umukozi uhoraho. Miss Winnie Ngamije si mushya mu kigo cy'indege za gisivili yahawe kubera Umuyobozi Wungirije kuko yakozemo imirimo n'ubundi ifite aho ihuriye n'iby'ikoranabuhanga.

Akimara kumenya iki cyizere yagiriwe, Miss Winnie Ngamije aciye ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho yagize ati "Urakoze Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw'icyizere mwangiriye mukanshinga izi nshingano z'agaciro gakomeye. Mbasezeranyije ubwitange mu gukomeza kongera agaciro mu gice cy'ibijyanye n'indege. Nishimiye aya mahirwe yo gutanga umusanzu".


Winnie Ngamije yabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2009


Winnie Ngamije wabaye Igisonga cya 2 muri Miss Rwanda 2009 yahawe inshingano na Perezida Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND