RFL
Kigali

Joanna izina ry’umukobwa w’umunyamwete

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/06/2021 8:37
1


Menya aho izina Joanna ryavuye unamenye ibiranga abakobwa baryitwa.



Joanna ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Yôḥānnāh risobanura ‘ubuntu bw’Imana, Impano y’Imana'. Iyo ari umuhungu bamwita John.

Ibiranga ba Joanna

Joanna akunze kuba ari umuntu ubasha gukora ibintu bitandukanye mu gihe kimwe, agakunda kuba umuyobozi aho kuba uyoborwa. Ibintu bye byose bigerwaho binyuze mu kwitanga no kudacika intege.

Ni umuntu ugira umwete ariko kandi ugira n’amahane, rimwe na rimwe unyuzamo akiyemera kandi rimwe na rimwe ntiyihangana.

Kubera gukunda gutegeka abandi, Joanna usanga adakundwa cyane kuko aba ashaka ko icyifuzo cye kiba itegeko. Akunda umuryango we akawitaho akawitangira ndetse akunda no gusabana n’abandi.

Aha agaciro ibintu bijyanye n’ubwiza nk’imitako, imikufi,amaherena, ibikomo n’ibindi byose bituma abantu babona ko yabaye mwiza cyane.

Ni umuntu uvugisha ukuri kandi nawe aba yanga umuntu umubeshya, aba yifuza ko abandi bamubwiza ukuri nabo.

Aba ashaka kwigenga agakora adahatwa kuko aribwo atanga umusaruro mwiza. Akunda politike, igisirikare, igipolisi n’ibintu by’ubujyanama ku bandi.

Src:www.Behindthename.com,www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwagasana Emmanuel1 year ago
    Ba joannah nabanabeza cyane bakunda akazi





Inyarwanda BACKGROUND