RFL
Kigali

APR FC iranyomoza amakuru y'iyirukanwa rya Niyonzima Olivier Seif

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/06/2021 8:41
0


Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru avuga ko bwasezereye Niyonzima Olivier Seif nyuma yo kuva mu mwiherero adasabye uruhushya.



Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na APR FC, aherutse kuva mu mwiherero adafite uruhushya, nyuma y'aho hatangira gusohoka amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuba yirukanwe na APR FC.


Olivier Seif ntago aribukine umukino wa Police 

Ubu yobozi bwa APR FC rero bwamaze kunyomoza aya makuru ndetse banemeza ko Olivier Seif ari iwe mu rugo kuko atasanga abandi bakinnyi atarapimwa Covid-19. APR FC irakira Police FC i Huye mu mukino w'umunsi wa 4 bivuze ko uyu mukinnyi atari bugaragare mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND