Igitego cya Joel Pohjanpalo cyo ku munota wa 60, cyahesheje ikipe y’igihugu ya Finland intsinzi ya mbere mu irushanwa rya Euro 2020, imbere ya Danemark mu mukino wari wasubitswe kubera ibyago byabaye kuri Christian Eriksen wamaze iminota myinshi aryamye mu kibuga yabuze umwuka, ariko nyuma yuko akangutse umukino uhita usubukurwa.
Uyu mukino wabereye ku kibuga Parken, giherereye mu mujyi wa Copenhagen mu gihugu cya Danemark, wahagaze ku munot wa 42 nyuma yuko Christian Eriksen yituye hasi agahita abura umwuka, akamara mu kibuga iminota 15 aryamye.
Nyuma y’iminota 15 Eriksen aryamye mu kibuga, abakinnyi bategereje icyo abaganga batangaza, UEFA yahise isohora itangazo rivuga ko uyu mukino usubitswe kubera ubutabazi buri guhabwa umukinnyi wagize ikibazo gikomeye.
Amakipe yasubiye mu rwambariro abakinnyi bababaye cyane ndetse bamwe amarira ababunga mu maso.
Nyuma y’amasaha abiri umukino usubitswe, UEFA yahise itangaza ko nyuma yuko Eriksen akangutse, umukino ugiye guhita usubukurwa ugakinwa iminota yari isigaye.
Amakipe yinjiye mu kibuga akina iminota itatu yari isigaye kugira ngo igice cya mbere kirangire, bagisoza banganya 0-0. Umusifuzi yatanze iminota itanu y’akaruhuko.
Nyuma yo kuva mu karuhuko ikipe y’igihugu ya Finland yabonye igitego cyayihesheje amanota atatu ku munota wa 60, gitsinzwe na Joel Pohjanpalo, ku mupira mwiza yahawe na Jere Uronen.
Danemark yagerageje gukora ibishoboka byose ngo yishyure icyo gitego ariko iminota 90 irangira itakaje amanota atatu imbumbe mu mukino wayo wa mbere muri Euro 2020.
Eriksen yakangutse ndetse yahise anajyanwa kwa muganga akaba ariho yagiye kwitabwaho kugira ngo azagaruke mu kibuga vuba.
Wari umukino utoroshye ku mpande zombi
Igitego cyo ku munota wa 60 cyahesheje intsinzi Finland
Finland bishimiye intsinzi ya mbere babonye mu irushanwa rya Euro 2020
Ni umukino Eriksen yagizemo ikibazo
Gusa ku bw'amahirwe yakangutse ubu ari kwa muganga
TANGA IGITECYEREZO