RFL
Kigali

Kim Kardashian wifuza kuba umunyamategeko yongeye gutsindwa ibizamini bwa kabiri

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/06/2021 19:24
0


Umunyamerikakazi w’umushabitsi akaba n'umunyamideli ukomeye ku Isi, Kim Kardashian, yongeye gutsindwa ibizamini byo kumwinjiza mu kuba umunyamategeko.



Nyina w'abana bane yatangaje ko yongeye gutsindwa ikizamini indi nshuro. Kim yifuza kuba umunyamategeko ariko ibizamini bimuhesha aya mahirwe bikomeje kumutsinda. Ni mu gihe ariko uyu mugore ari mu bihe bitamworoheye aho muri Gashyantare yatandukanye n'umugabo we Kanye West, ibintu aheruka kugaragaza ko bitamushimishije yewe anabifata nk'igihombo gikomeye.

Umugabo we bidateye kabiri yahise yinjira mu rukundo n'undi muntu mu buryo busesesuye. Ibi byose nk'umunyeshuri ntibiba bimworoheye n'abana n'indi miruho n'imihibibikano y'iby'isi. Mu magambo ye aganira n’abanyamategeko be barimo Erin Haney na Jessica Jackson yagize ati ”Uziko nongeye gutsindwa ndumva ncitse intege". Yasabwaga kugira amanota angana na mirongo irindwi ku ijana ni ukuvga magana atanu na mirongo itandatu kuri magana inani. Ariko ntiyabashije kuyageza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND