RFL
Kigali

Ni umwe mu bagore bize amashuri menshi: Ibintu utazi kuri Jill Biden umugore wa kabiri wa Perezida wa Amerika Joe Biden

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/06/2021 7:21
0


Ibintu wamenya kuri Jill Biden umugore wa kabiri wa Joe Biden, ni uko ari umwe mu bagore bize amashuri menshi, wagiye akora mu mirimo itandukanye, akagira n'agahigo gakomeye mu mateka y'abafasha b'abayobozi barimo Visi Perezida na Perezida.



Yitwa Jill Tracy Jacobs Biden, yavutse kuwa 3 Kamena 1951, ni umunyamerika w’umwarimu. Niwe mugore wa mbere ukomeye mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yabaye kandi umugore wa kabiri ukomeye kandi w’icyubahiro hagati y’umwaka wa 2009 kugera muri 2017 ubwo Biden yari Visi Perezida kuri manda ya Barack Obama.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza n'impamyabushobozi y’ikirenga yakuye muri kaminuza ya Delaware. Akagira n’impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri kaminuza ebyiri zitandukanye harimo iya West Chester niya Vilanova.

Yabaye umwarimu w’icyongereza mu mashuri yisumbuye mu gihe cy’imyaka igera kuri cumi n’itatu. Akaba muri iki gihe yaranahuguraga urubyiruko rufite ibibazo by’ingingo mu bitaro by’ibibazo byo mu mutwe. Guhera mu mwaka wa 1993 kugera muri 2008 yabaye umwe bakozi ba kaminuza ya Delaware aho yatangaga impuguro mu rurimi rw’icyongereza.

Guhera mu mwaka wa 2009 yatangiye kuba umwarimu w’icyongereza muri kaminuza ya Northern Virginia nabwo w’icyongereza. Niwe mugore wa mbere wa Visi Perezida cyangwa Perezida ufite akazi kamuhemba mu gihe umugabo we ari mu buyobozi bunakomeye.

Yavukiye muri New Jersey mu gace ka Hammonton akurira muri Pensylvania. Yashyingiranwe na Joe Biden mu mwaka wa 1977 ahita aba mukase wa Beau na Hunter abahungu babiri ba Joe Biden yabyaranye n’umugore we wa mbere Neilla Hunter Biden.

Uyu mugore afitanye na Joe Biden umukobwa babyaranye mu mwaka wa 1981 witwa Ashley Blazer Biden. Niwe washinze umuryango udaharanira inyungu wa Biden Breast Health Initiative ni n'umwe mu bashinze ikigega kitiriwe Biden.

Yanditse ibitabo bigera kuri bibiri by'abana n’ikindi yanditse asoza amasomo akaba afitanye umubano ukomeye n'umufasha wa Barak Obama, Michelle Obama.

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND