RFL
Kigali

Ubuhamya bw’uko itsinda ry’abarwaje imirire mibi ryahinduye ubuzima bw’umubyeyi n’umwana

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/06/2021 20:34
0


Umubyeyi warwaje imirire mibi yatanze ubuhamya bw’uko kujya mu itsinda ry'abahuje ikibazo nawe byatanze umusaruro ubu bikaba byarahinduye ubuzima bw’umwana yari yararwaje nawe ubwe bikaba byaramufashije mu buryo bw’amikoro.



Uyu mubyeyi witwa Nyirampakaniye Fousta atuye mu mudugudu wa Kankuba akagari ka Masheshe ho mu murenge wa Gitambo mu Karere ka Rusizi. Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com yabanje gusobanura uko byagenze ngo amenye ko yarwaje imirire mibi. 

Yagize ati ”Umwana wanjye yarwaye yari yujuje amezi 9 nari maze gukingiza urukingo rw’ikenda ararwara njya ku kigo nderabuzima ndavuza ariko ushinzwe imirire ku kigo nderabuzima aramupima asnga umwana yageze mu muhondo”. Yakomeje avuga ko bamutangije kuri rutufu nyuma yaho agatangira guhabwa amata.

Ngo we n’ababyeyi bari bahuje ikibazo cyo kurwaza imirire mibi bashinze itsinda hanyuma uko bagiye gufata amata buri wa Mbere bakajya bizigama. Ati ”Byaje kugera aho rya tsinda rirakura bagenda baduha ingurube, ya ngurube iza kugera aho irakura. Bampaye ingurube ari mu kwezi kwa Gatatu yageze mu kwa Gatanu yimye”.


Uyu mubyeyi yatanze ubuhamya asaba bagenzi be kwita ku bana kugira ngo batazahura n'ikibazo nk'icye

Yongeyeho ko iyi ngurube yaje kubwagura atakijya gufata amata y’umwana kuko bari baramaze kumugira inama z'uko agomba kujya amwitaho kugira ngo ave mu mirire mibi. Yashimangiye ko yakomeje kubahiriza inama yagiriwe zo kita ku mwana. Ngo icyo gihe yari afite ibiro 9 ariko ubu afite ibiro 13 ku myaka irindwi n’amzezi arindwi afite.

Ingurube yahawe binyuze mu itsinda ngo yayitayeho iza kubwagura ibibwana 6 kimwe kirapfa aza kwitura ingurube ebyeri zihabwa abandi babyeyi bari bahuje ikibazo mu itsinda hanyuma asigarana ibibwana 3. Yakomeje agira ati ”Za ngurube nazo zaramfashije zanzamuriye umwana nanjye ziramfasha mu bundi buzima busanzwe, mu buryo bundi bw’imibereho nkabona n'icyo kurya bitewe n’ubuzima nari ndimo butoroshye". 


Uyu mwana niwe wari wararwaye ubu yarakize neza n'ibiro byariyongereye

Yongeye kuyibanguriza bwa kabiri ibwagura ibibwana 8 arabigurisha abasha kwizigama nk’uko abisobanura ati ”Ibibwana 8 byaramfashije kugeza ubu mfite amafaranga yayo nizigamye mbitse ahantu ngomba kuzagira ikintu nkoresha”. Yavuze ko ateganya gukora umushinga ufatika ingurube ye niyongera kubwagura ku buryo uwo mushinga uzagira icyo umugezaho. Kugeza ubu ngo ntabwo ashobora kubura umwambaro w’umwana cyangwa igitenge cyangwa ngo umwana abure icyo kurya.


Yagaragaje ukuntu itsinda ryamufashije mu buryo bw'ubushobozi no kumenya uko umubyeyi akwiye kwita ku mwana 

Yasabye ababyeyi bahuye n’ikibazo nk'icye gushaka ababagira inama no kwibumbira mu matsinda kuko bakwigiramo byinshi bijyanye no kumenya gutegura indyo yuzuye. Yongeyeho ko ababyeyi badakwiye kugira uburangare ku bana kugeza ubwo bagera mu ibara ry’umuhondo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND