RFL
Kigali

"Barampemukiye ariko bari mu mazi abira"-Bosebabireba mu ndirimbo nshya 'Uri igisambo' yibutsa abantu ko nta banga rikiriho ku Isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2021 14:27
3


Uwilingiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] muri iyi minsi uri kubarizwa muri Uganda mu mujyi wa Kampala, akaba umuhanzi ufite izina rikomeye mu Karere k'Afrika y'Uburasirazuba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Uri igisambo' imenyesha abantu ko nta banga rikiri ku Isi.



Muri iyi ndirimbo 'Uri igisambo', Theo Bosebabireba aririmbamo ko isi hari abantu bamwe bamuhemukiye ariko nabo bakaba bari mu mazi abira. Asaba abantu kwiga gukora neza no kuvuga neza na cyane ko aho isi igeze nta banga rikibaho. Avuga o 'igisambo' aririmba ari Isi yamuhemukiye, icyakora nayo ikaba iri mu marembera.

Aterura agira ati "Isi yarampemukiye ariko nayo igeze mu marembera, bamwe barampemukiye ariko bari mu mazi abira, nimwige gukora neza, gukora nabi mubireke nta banga rikiri mu isi byose biri ku karubanda. Nimwige kuvuga neza, kuvuga nabi mubireke ntabanga rikiri mu isi byose biri ku karubanda. Yesu ni wowe nshururiraho umutima.

Naravumbuye urarasa ariko ntitwagabanye, uri igisambo waranyimye kandi ubifite, uri igisambo waranyimye kandi bihari, uri igisambo waranyimye kandi nshonje. Imitima yari inyama nome yabaye amabuye kubera ibigeragezo. Amaso yareraga none yaratukuye kubera agahinda. Wa Si we uri umubyeyi gito, uwakuroze ntiyakarabye.

Miliyoni z'amadorali zibaye miliyari, aho nabaga mu cyaro ndarira ayo kwarika, ba bagabo nashakaga sinabonye n'umwe, warakaye bingana iki ko utajya ungirira impuhwe, uri igisambo waranyimye kandi ubifite. Ko wijijisha ukirengagiza, ko wigira nk'aho nta kintu uzi, ese indirimbo naririmbye ntayo uzi, ubutumwa nagutumyeho wari he, uri ugisambo waranyimye kandi ubifite,.."


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Theo Bosebabireba wigeze guhagarikwa muri ADEPR ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, twamubajije byinshi kuri iyi ndirimbo ye, ibihe yari arimo ajya kuyandika n'ubutumwa yashatse gutambutsamo. Yagize ati "Njya kwandika iyi ndirimbo nashingiye ku bibera mu isi mbona n'ibyo numva bivugwa. Ubutumwa burimo ni ugukangurira abantu gukora neza bakareka gukora nabi. Ni ukuvuga neza bakareka kuvuga nabi".

"Kandi nkibutsa abantu ko isi aho igeze nta banga rikiriho ugendeye uko ikoranabuhanga ryiyongera, gukora ibintu ukabihisha biragoye hafi ya ntibishoboka. Kandi nashakaga kwibutsa abantu ko guhemuka atari byiza, ingero; ubwambuzi kwikubira byinshi, gukoresha umuntu ntumwishyure, gufatanya ikintu cy'ibikorwa runaka ugahuguza abo mwari kumwe muri cyo, ukikunda cyane. Ingero ni nyinshi cyaneee".


Theo Bosebabireba yigeze gukubitirwa i Kampala hahita hatangazwa ibihuha ko yitabye Imana

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'URI IGISAMBO' YA THEO BOSEBABIREBA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugaeura J M V2 years ago
    Komerezaho muvandimwe Ibyuvuga nibyokoko Iyisi Nigisambo Imana Igushigikire
  • Ezecgias2 years ago
    Uyu ni umusinzi wo muri kampala ubwo bamukubise yasinze. Ntakababeshye.
  • zaxxax2 years ago
    bandika uri igisambo





Inyarwanda BACKGROUND