RFL
Kigali

Kigali: Ubukwe bwasize umugani! Kubasezeranya byageze hagati bibanza gupfa bananiwe kumvikana ku ivangamutungo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/06/2021 14:48
2


Mu karere ka Kicukiro bageni bari bagiye gusezerana bibanza gupfa bari Imbere y’abayobozi n’ababaherekeje nyuma y'uko bananiwe kumvikana ku ivangamutungo.



Kuri uyu wa Kane Tariki 10 Kamena 2021, ni bwo aba bageni bagiye gusezeranira mu karere ka Kicukiro ku murenge wa Kigarama. Nkuko bisanzwe abayobozi babasezeranyije babanje kubigisha cyo kimwe n’abandi bageni maze nyuma yaho umuyobozi asaba aba bageni guhitamo uburyo bwo gucunga umutungo.

Ubusanzwe abageni bahitamo gusezerana ivanga mutungo rusange, muhahano cyangwa se ivangura mutungo risesuye. Ibintu byahinduye isura ubwo umuyobozi yageraga kuri aba bageni akababaza uburyo bahisemo gusezerana.


Kubasezeranya byabanje gupfa bananiwe kumvikana ku ivangamutungo, byaje kuba ngombwa ko basohoka

N’ikibazo yabanje kubaza umugore maze umugabo ahita yitanguranwa asubiza agira ati ”Nivanga mtungo muhahano”. Umuyobozi yahise atungurwa maze mu ruhame yibaza impamvu ahamagaye umugore amubaza maze umugabo agahita asubiza! Gusa uyu mugore nawe yari yasubije n'ubwo ijwi rye ryari hasi ariko yari yavuze ko we ashaka ivanga mutungo rusange.

Ibintu byahise bihindura isura maze umuyobozi abaza umugabo usa n'aho akuze niba barabanje kubyumvikanaho maze amubaza impamvu bagomba gusezerana ivanga mutungo muhahano. Yasubije agira ati ”Yari yabyibagiwe yumvise ivanga mutungo rusange ntiyabyumva neza icyo bigenda bisobanura”. Yakomeje asobanura ko impamvu bagomba gusezerana ivanga mutungo muhahano ari uko we asanzwe afite abandi bana yabyaye akaba ariyo mpamvu bagomba guhera kuri muhahano.


Umugore yageze aho azenga amarira menshi mu maso

Bwa Kabiri umuyobozi yongeye kubaza umugore uburyo ahitamo, avuga ko ari ivanga mutungo muhahano ariko ako kanya amarira ahita azenga mu maso. Umuyobozi yamusabye kureka kurira ahubwo arabanza arongera umusobanurira uko ivangamutungo muhahano riba rimeze. Byabaye ngombwa ko ababaherekeje batanga ibitekerezo muri uyu muhango! Hari uwahagurutse asaba ko bajya hanze bakabanza bakabyumvikanaho.

Hari undi wavuze ko hari ibintu bashakanye mu gihe bari bamaze babana bikaba ari byo bananiwe kumvikanaho. Byaje kurangira umuyobozi abasabye kujya hanze bakabanza kubyumvikanaho neza maze abanza gusezeranya abandi.

Mu gihe bageze hanze nkuko bigaragara mu mashusho yashyizwe kuri Youtube na YAWE TV, nabwo rwakomeje kubura gica buri wese ajya mu muryango we. Nyuma yaho byaje kuba ngombwa ko umuyobozi yongera kugirana nabo ikiganiro kihariye noneho baza kwemera gusezerana ivanga mutungo.

Icyatunguye abantu ni uko mu gihe cyo kurahira umugore yangaga kuvuga amazina y’umugabo akayasimbuka ndetse abikora inshuro nyinshi. Amaze kubisubiramo inshuro zirenga 4 bipfa, umuyobizi yageza aho amusaba kubanza agasoma yitonze (Indahiro) akabanza kuyicishamo amaso, nabwo birongera biba iby'ubusa agasimbuka byinshi biri mu ndahiro. Byaje kuba ngombwa ko bamusomera nawe akajya asubiramo ku buryo byafashe iminota myinshi.


Uyu mugore yarahiraga agasimbuka amazina y'umugabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki2 years ago
    Kubaka ingo iki gihe bisaba kuba warize wumva imibare .Arithmetique ,Algebra, geometry,... Aba bombi imibare yarabagoraga
  • Nkaka2 years ago
    Abagiye kurushinga bakwiye bo ubwabo kwiha umwanya wo gutekereza ku bintu buri wese atunze mugihe cyurukundo no mugihe cyo gutana bakirinda ikigare cyagahararo n,inyungu bwite z'umuryango yabo Buno abajura bihisha murushako,nyuma yo gusinya imanza zifatangira icyo wibwiraga nk'umukwe n'umugeni mukubahana no kuzuzanya bikaba umugani





Inyarwanda BACKGROUND