Ubwo abakuru bibihugu bya G7 n’ibikomerezwa bindi bajyaga mu musangiro, Kate Middleton ari mu bagaragaye bambaye ibihenze, kimwe n’abandi bafasha b'abakomeye bitabiriye iyi nama.
Abandi bubashywe bagaragaye bambaye imyambaro idasanzwe ni; Kate Middleton waserutse wambaye ikanzu y'umweru ifite agaciro ka £3,000, na Alexander McQueen. Mu gihe Carrie Johnson yari yakodesheje ifite agaciro ka £805, Jill Biden nawe yari yambaye iya floral mu musangiro rusange w’abafasha b'abakuru b'ibihugu bya G7.
Kate w’imyaka 39 yaje agaragara neza mu bitabiriye ibi birori muri CornWall bose mu birori byarimo ibikomerezwa binyuranye birimo Umwamikazi w'u Bwongereza.
Kate akaba na Nyina w’ibikomangoma 2 n’igikomangomakazi yari yambaye ikanzu nziza y’umweru ikoze mu buryo bumeze nk'ikote y’ibipesu bibiri hasi y’agatuza. Yageraga hasi ikajya kumera nk’ijipo mu gihe umufasha wa Minisitiri w’Intebe Newlywed Carrie w’imyaka 33 basezeranye kuwa 29 Gicurasi 2021 nawe witabiriye ibi birori yari yambaye iyo mu bwoko bwa Floral ameneyereweho we n’Igikomangomakazi Beatrice.
Kate Middleton ni ryo zina amenyereweho ariko yiswe n’ababyeyi Catherine Elizabeth Middleton, yavutse kuwa 09 Mutarama 1982. Akaba ari umwe mu banyamuryango b’imbere mu bwami bw’u Bwongereza kuva yashyingiranwa n’Igikomangoma William uri ku mwanya wa kabiri w'abafata intebe y’ubwami mu gihe byaba bikenewe nyuma ya se Igikomangoma Charles.
Ni ibintu bigira uyu mugore umunyamahirwe w’ejo hazaza wo kuzitwa no kuba Umwamikazi kimwe mu bintu bikomeye by’umwihariko w’u Bwongereza. Yavukiye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw'u Bwongereza mu gace ka Reading, akurira mu cyaro cya Bucklebury. Yize mu ishuri rya St Andrew, akomereza muri kaminuza ya Marlborough asoreza muri Scotland mu yitwa St Andrew aho yahuriye na William mu 2001.
Yakoze imirimo itandukanye mu bucuruzi no kwamamaza mu bikorwa byo gufasha. Mu Ugushyingo 2010 ni bwo hatangajwe ubukwe bwe na William basezerana kuwa 29 Mata 2011 mu gace no mu rusengero rwa Westminster Abbey mu murwa mukuru w’u Bwongereza London.
Bakaba kugeza ubu bafitanye abana batatu; Igikomangoma George, Igikomangomakazi Charlotte n’Igikomangoma Louis, bose bari mu myanya y’imbere y'abasimbura ku ntebe y’ubwami ikurikira se gatatu, kane na gatanu. Kuva yashyingirwa muri ubu bwami yatangiye kuba umuntu wa hafi kandi unakorana n’Umwamikazi mu bikorwa hafi ya byose.
TANGA IGITECYEREZO