RFL
Kigali

Zizou Al Pacino yahurije King James na Riderman mu ndirimbo 'Jya Uba Romantic'-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:12/06/2021 10:02
0


Indirimbo nshya 'Jya uba Romantic' yahurijwemo King James na Riderman yumvikanamo agace gato karirimbwa ngo ‘Narakurebye ndakwitegereza’ karirimbwe na Orchestre Impala.



Ni indirimbo iryoheye amatwi ku babashije kuyumva baciye kuri Youtube ya Monster Records. Ni indirimbo imaze amasaha macye isohotse ikaba imara iminota 2 n’amasegonda 51, imaze kurebwa n’ibihumbi birenga 6.

Iyi ndirimbo yumvikanamo ijwi ry’umwimerere ry’umuhanzi King James byagera kuri Riderman ukumva umwimerere n’imirapire ye yuje ubuhanga abantu bamumenyeyeho cyane ko aba aririmba anarapa mu bamenye Riderman cyane.

Zizou Al Pacino yavuze ko igitekerezo cyaje ari muri Studio

Mu kiganiro na InyaRwanda, Zizou Al Pacino yavuze byinshi kuri iyi ndirimbo n’uburyo yatekereje agahuza King James na Rideman muri iyi ndirimbo 'Jya Uba Romantic' ndetse anakomoza ku muzingo ari gutegura.

Yagize ati ’’Indirimbo, igitekerezo ukuntu cyaje urumva nk’umuntu ukora muri Studio hari igihe umuntu akora Beat ukumva (…) numvishe rero tumaze gukora ririya iwi (Beat) nari numvishe cyane iriya ndirimbo ya cyera y’impara ngira igitekerezo cyo kugasohora bukeye, mpura na King James ndakamwumvisha aragakunda duhita dukora rero Riderman tuza kumushyiramo nyuma rero ni uko igitekerezo cyaje cyo gukora iriya ndirimbo.’’


Zizou kandi yavuze ko iyi ndirimbo iri ku muzingo we ari gutegura witwa 5 By 5 Experience akaba ateganya no kuzana izindi vuba ari gukorera amashusho anahishura ko indirimbo igiye gukurikira iyi izaba ihuriyemo abahanzi 6.


Jya Uba Romantic ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yakozwe na Serge Girishya, itunganyirizwa mu nzu ya GOODADDY MUSIC, ikorwa na Producer Zizou Al Pacino ndetse na KnoxBeat.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO JYA UBA ROMANTIC YA ZIZOU AL PACINO AFATANYIJE NA KING JAMES NA RIDERMAN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND