RFL
Kigali

Inkura yitwa ‘Emma’ yakoze urugendo rurerure iva Taiwan igera mu Buyapani gushaka umukunzi aho yamubonye igatangira no gutereta-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/06/2021 9:55
0


Ushobora gutekereza ko ikiremwamuntu aricyo cyonyine kigira urukundo rutangaje no gushishikazwa no gushaka umukunzi, gusa burya n’inyamaswa zigira amarangamutuima yo gukunda nk’uko inyamaswa y’ishyamba ’Inkura’ izwi ku kazina ka Emma yakore urugendo rurerure ikava muri Taiwan ikerekeza mu Buyapani gushaka umukunzi.



Iyi Nkura y’ingabo yitwa ‘Emma’, yatangaje abatari bake ni inkura y’umweru y’imyaka 5 y’amavuko yavuye muri Tayiwani yerekeza mu Buyapani kugira ngo ibashe kubaho yishimye ibone umukunzi.


Emma, ​​yari ituye mu Buyapani iri ahororerwa inyamaswa hazwi nka ‘Tobu’ yabanaga n’izindi Nkura harimo n’iyitwa Moran y'imyaka 10 y’amavuko. Mu nkuru zitandukanye harimo n’iya BBC, zivuga ko ku wa kabiri, Emma yageze mu Buyapani nyuma yo gukora urugendo rw'amasaha 16 ivuye muri Leofoo Safari Reserve mu gace kavukire ka Tayiwani.


Itangazo ryaturutse muri parike y'Ubuyapani ryagize riti: "Nyuma yo gutinda kubera icyorezo cya virusi ya corona, Emma, ​​Inkura yera yo mu majyepfo yageze muri parike yacu ku ya 8 Kamena."

Amakuru avuga ko iyi Nkura aho yabaga muri Taiwan itigeze yishima na gato cyangwa ngo ikine n’izindi, abashinzwe kugenzura ubuzima bw’inyamaswa bagaragaje ko Emma yashakaga umukunzi bakwishimana, niko kuyipakira bayigezayo itangira gushaka umukunzi yishimye. Emma yahise itangira gutereta ikihagera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND