RFL
Kigali

Nyabihu: Abanyeshuri bo muri College Baptiste De Kabaya TVET School basabwe kugera ikirenge mu cya FPR Inkotanyi no guhora bihugura ku mateka y’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/06/2021 18:33
0


Kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, abanyeshuri, abakozi n’abayobozi bo mu kigo cya College Baptiste De Kabaya cyigisha imyuga bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kabaya mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero.



Nyuma y’ijoro ryo kwibuka ryabaye tariki 10 Kamena 2021, ku munsi ukurikiyeho abarimu abanyeshuri, abakozi ndetse na ba nyiri ishuri rya College Baptiste De Kabaya bahuriye hamwe kuri iri shuri maze bibukiranya ku mateka y’u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu, ibyaranze u Rwanda kuri Repubulika zitandukanye kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyeshuri barererwa muri iki kigo cya CBK TVET School cyigisha imyuga basabwe kujya bahora bibuka, banasabwa kutemerera impamvu iyo ariyo yose, y’uwo ari we wese yaza igamije kubasubiza inyuma, ahubwo basabwa kwibuka biyubaka banategura ejo hazaza habo nk’uko byashimangiwe na Kabalisa Salomon Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wanabasabye kugera ikirenge mu cya FPR Inkotanyi yabohoye u Rwanda rukava mu maboko y'ababi.

Mu butumwa yageneye aba bana yagize ati Turi AbanyaRwanda bahuriye muri iri shuri, nakurikiranye gahunda zose zakorewe aha gusa zandemye, nongeye kuremwa. Murimo icyizere kuko abantu nkamwe mushobora kuzana filimi z’ibintu byabaye mutariho, mukabikina biduha icyizere kiza ku gihugu cyacu.

Umva hano ikiganiro abanyeshuri bo muri CBK TVET School bagejejweho

Yakomeje ati "Izi nyigisho zaje ari tiyatere uyu munsi, ni amagambo twabwirwaga muri kiriya gihe, tuyiyumvira haba mu manama ndetse na handi byose byarimo. Mu mukino wanyu mwagaruye iby’icyo gihe aho imiyoborere mibi yaganishije kuri Jenoside yakorewe abatutsi ariko nanone mwagaruye icyizere tugomba kugira twese. Muri kuyikina njye nibukaga intebe nari nicayeho n’umwarimu wari uturi imbere n’ibyo yatubwiraga.

Mukwiriye kuba abagabo rero mukagera ikirenge mu cya FPR Inkotanyi yabohoye u Rwanda tukaba turi mu mahoro. Ubu butumwa rero mubugeze no ku babyeyi banyu ndetse mube umusembure mwiza no kuho mutuye”.

Aba banyeshuri basabye kugira imbaraga zikora cyane ndetse bakagira uruhare mu kwigisha ababyeyi bagifite ingeng bitekerezo ya Jenoside aho usanga bamwe mu babyeyi bakoresha amagabo mabi babwira abana babo bafata ibintu nk'aho byoroshye nyamara ari cyo gishobora kuzana ibindi bibazo kandi bibi cyane.

Justin Nsengimana umaze kumenyekana mu ndirimbo zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikanaturisha imitima, ni we waririmbye muri uyu muhango.


NSENGIMANA JUSTIN YARIRIMBYE MU MUHANGO WO KWIBUKA MUBIGONGWE - RUBAVU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND