RFL
Kigali

Joe Biden yarenze ku mabwiriza agenga imitegurire y’ubwami bw’u Bwongereza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/06/2021 8:43
0


Ubwo abakuru b’ibihugu 7 bikizize ku isi bajyaga mu musangiro rusange bwa mbere mu nama, Perezida Joe Biden ahura n’Umwamikazi muri iy’inama, umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarenze ku mabwiriza asanzwe agenga ubwami bw’u Bwongereza.



Perezida Joe Biden ahura n’Umwamikazi Elizabeth II  bwa mbere mu musangiro rusange w’abakuru b'ibihugu bikize ku isi, nyuma y'uko bigaragaye ko yarenze ku mabwiriza y’ubwami bw’Bwongereza yo kwakira uyu mugore uyoboye abavuga rikijyana ku isi.

Imodoka zigera kuri 18 ziherekeje Perezida Biden zinjiye muri Cornwall nyuma y’iminota itanu Umwamikazi, abanyamuryango b’ubwami n’Igikomangoma Charles binjiye. Ibi bikaba binyuranye n’amabwiriza rusange y’ubu bwami kuko ubundi abantu bose baba bagomba kuba bageze mu myanya yabo mbere y'uko uy’Umwamikazi n’abantu binjira.

N'ubwo byagenze gutyo ariko bikaba nta kintu byigeze byangiza hagati y'aba bombi nk'uko bigaragara mu mafoto ya Biden n’umufasha we baganira n’Umwamikazi. Iyi nama ikaba ari umwanya mwiza w’umwihariko ku Bwongereza wo gusaba Leta zunze Ubumwe za Amerika kwihutisha ibikorwa bafitanye by’ubucuruzi no koroshya ibikorwa by’umuhora bahuriyemo mu ngendo muri iyi mpeshyi bishingiye ku ngamba COVID 19 yafatiwe by’umwahariko muri ibi bihugu bibiri.

Inama ya 47 y'ibihugu birindwi bikize ku isi iri kubera mu gihugu cy’ubwami bwunze ubumwe bw’u Bwongereza. Ikaba izamara iminsi itatu guhera kuwa 11 Kamena kugera kuwa 13 Kamena 2021 ikaba ihuriyemo abakuru b’ibi bihugu n’abahagarariye umuryango wunze ubumwe bw’uburayi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND