RFL
Kigali

Inyamaswa zatawe na ba nyirazo kubera kumugara we arazitora akazikorera insimburangingo-AMAFOTO

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:12/06/2021 8:06
0


Hasan Kizil, umugabo wo mu gihugu cya Turukiya, akorera insimburangingo inyamaswa bene zo baba bataye kubera kumugara, ibi kandi akabikorera ku buntu nta kiguzi kuko ngo kuri we kubona izo nyamaswa zongeye kugenda bimuha umunezero urenze.



Ubusanzwe abantu batunze inyamaswa zibana n’abantu (pets) usanga iyo zirwaye bazijyana kwa muganga w’amatungo akazivura, ariko kimwe n’ibindi binyabuzima byose hari ubwo uburwayi bwanga gukira bikaba byaziviramo urupfu cyangwa se kumugara.

Burya nk’uko rimwe na rimwe, n’ubwo ari gake gashoboka, usanga imiryango yabyaye cyangwa ifite abana babana n’ubumuga runaka babatererana, ku nyamaswa zibana n’abantu nazo kenshi bijya bizibaho aho usanga inyinshi ba nyirazo banazijugunya ngo zizapfire ahandi.

Umugabo Hasan Kizil wavukiye ahitwa Mardin ho muri Turukiya rero we atoragura izi nyamaswa yaba izibana n’abantu nk’imbwa, injangwe, udukwavu n’izindi, yaba se izitabana n’abantu abashije kugeraho zamugaye zose akazikorera insimburangingo kandi atagamije amafaranga nk’uko yabitangarije igitangazamakuru cya Deutsche Welle (soma Dociveri) dukesha iyi nkuru.


Yatangarije iki gitangazamakuru ko ababazwa n’ukuntu abaganga b’amatungo babwira ba nyiri ziriya nyamaswa ziba zaramugaye cyangwa zarabaye pararize (paralyzed) bimwe mu bice by’ingingo, ngo “bazisinzirize” ibintu abona biburamo ubumuntu.

Kuva yatangira gufasha izi nyamaswa, abantu batangiye kumumenya cyane ku buryo hari n’abasigaye baza bazanye inyamaswa zabo ngo abafashe azikorere insimburangingo, bityo bakaba batakizitaye. 

Hasan ati: “Sinshaka gukorera amafaranga muri aka kazi kanjye. Yaba abakire cyangwa abakene bose mbakorera ku buntu. Kubona ziriya nyamaswa zongera kugenda bimpa umunezero wuzuye.” Uyu mugabo Hasan Kizil yabaye ikimenyabose, maze bamuhimba akazina k’ “umugabo ufasha inyamaswa kongera kubaho”. 

Abantu by’umwihariko abana bato, bakunda kumufasha kujya gushaka ibikoresho yifashisha akorera izo nyamaswa insimburangingo. Bimwe mu bikoresho yifashisha harimo ibikinisho by’abana ndetse n’ibyuma biba byaravuye ku magare, cyangwa amagare atagikoreshwa. Yanazubakiye aho ziba mbere y’uko zibasha kubona insimburangingo. Izimaze kuzibona ariko zidafite aho ziba arazigumana akajya azitaho.

Akorera insimburangingo inyamaswa zatawe kubera kuvunika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND