RFL
Kigali

Amerika: Gikundiro Rehema yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Turarinzwe' yakoranye na Romulus Rushimisha-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2021 18:39
0


Romulus Rushimisha na Gikundiro Rehema abahanzi nyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakora umuziki wa Gospel, bamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo bakoranye bise 'Turarinzwe' ikangurira abakristo kumenya ko barinzwe. Aya mashusho agiye hanze nyuma y'imyaka ibiri amajwi y'iyi ndirimbo asohotse.




Aba bahanzi bombi bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda dore ko Romulus yabaye umuririmbyi ukomeye muri Rehoboth Ministries naho Gikundiro akaba yari umuririmbyi ukomeye muri korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge iri mu makorali akunzwe cyane mu gihugu. Si ubwa mbere aba bahanzi bakoranye indirimbo kuko bafite indi bakoranye yitwa 'Urugendo' yagize hanze mu mpera za 2018.

Kuri ubu rero bamaze gushyira hanze amashusho y'indi ndirimbo nshya bakoranye, akaba ari indirimbo bise 'Turarinzwe'. Mu kiganiro na InyaRwanda.com Romulus Rushimisha yagarutse ku butumwa bakubiyemo, ati: "Muri iyi ndirimbo nise 'Turarinzwe' nashatse gukangurira Abera bose kumenya ko barinzwe. Nta gutinya, nta bwoba, uri mu ruhande rwacu yanesheje intambara keraaaa. Ingabo zigendana ibendera (zatsinze) ni zo ziturinze."

Yunzemo ati: "Ntacyadutera ubwoba rero! Tugomba kuryama twiziguye kuko ingabo zatsinze ni zo zitubereye maso. Nashatse kwibutsa abera ko Imana yabarinze mu butayu ntishobora kutabarindira mu gihugu. Imana yabanye natwe tukiri mu byaha yabura ite kuturindira mu masezerano? Mukomere mushikame kuko uturinda ntahunikira cyangwa ngo asinzire."

Muri iyi ndirimbo 'Turarinzwe' baririmbamo ko "Imana yabanye nanjye nkiri mu byaha, yabura ite kundindira mu masezerano. Naho nanyura Mu gikombe cy'urupfu Sinzatinya ndi kumwe nawe Inshyimbo yawe N'inkoni yawe Bizahora bimpumuriza. Uturinda buri munsi ibitero bya satani:

Uri umurengezi wacu, uri igihome cyacu. Turaryama twiziguye kuko utubera maso, Uri mu ruhande rwacu ntituzatinya namba. Turarinzwe n'ukuboko gukomeye, Ntawadukoraho turi mu maboko y'Ihoraho. Turarinzwe n'ingabo zigendana ibendera, Ntawadukoraho turi mu maboko y'Ihoraho."


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TURARINZWE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND