RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangije ukwezi yise 'WeCare' inatera MINEDUC inkunga ya Miliyoni 100 Frw zizafasha mu kwigisha ikoranabuhanga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/06/2021 15:06
0


Ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda cyatangije gahunda izamara ukwezi yise 'We Care' izibanda ku myigishirize y'ikoranabuhanga mu mashuri inatera inkunga y'akayabo ka miliyoni 100 z'amanyarwanda ibinyujije mu bigo by'ikoranabuhanga mu Rwanda bya TVET biri mu gihugu hose.



MTN Rwanda ikigo cy'itumanaho cyatangije gahunda imara ukwezi yitwa 'We Care' aho igamije guteza imbere imyigishirize y'ikoranabuhanga mu mashuri ndetse inaboneraho gutera inkunga Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) amafaranga angana na Miliyoni 100 Frw azafasha mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Aya mafaranga miliyoni 100 z'amanyarwanda MTN Rwanda yahaye Minisiteri y'Uburezi azafasha mu gusana Laboratoire 10 za Computer ziri mu bigo by'ikoranabuhanga bya TVET. Mu myaka 15 ishize MTN Rwanda ni bwo yatangije gahunda ya We care iyiharira ukwezi kwa 6 buri mwaka.

MTN Rwanda ikaba yaragize uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu nka kimwe mu bintu biza ku isonga byibanze. Ikoranabuhanga mu mashuri rikaba naryo rifatiye runini iterambera ry'igihugu akaba ariyo mpamvu MTN Rwanda yifuje gutera inkunga ibigo by'amashuri byigisha ikoranabuhanga.

Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze Claudette Irere yagize ati:''Kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri ntibikiri ingirakamaro gusa ahubwo ni ibyangombwa cyane. Niba hari ikintu gikomeye twigiye ku cyorezo cya Covid-19 ni uko ikoranabuhanga ari irya ngombwa cyane. Twishimiye inkunga ya MTN Rwanda izafasha Computer Labs 10 ziri mu turere dutandukanye tw'u Rwanda".

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi yagize icyo atangaza agira ati "Iki ni cyo gihe cyo kwita ku hazaza h'ikoranabuhanga ari nayo mpamvu MTN Rwanda yatanze miliyoni 100 Frw muri Minisiteri y'Uburezi azafasha mu gusana Computer Labs 10 zo mu mashuri y'ikoranabuhanga''.

Uretse gutanga aya mafaranga kandi MTN Rwanda yanatanze itumanaho rya mudasobwa ku buntu muri izo Computer Labs 10 zizasanywa. Ibi byose bikozwe muri gahunda ngaruka mwaka MTN Rwanda yise We Care.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND