RFL
Kigali

Kigali Protocal: Miss Alliance yashimye Meddy anatangaza gahunda yo gushyigikira Visit Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/06/2021 15:54
0


Miss Irasubiza Alliance, Visi Perezida wa Kigali Protocal, yashimye byimazeyo umuryango wa Meddy na Mimi kubera ubupfura bwabo anatangaza ko batangije gahunda mu bushobozi bwabo yo gushyigikira gahunda ya Visit Rwanda bagabanyiriza ibiciro abanyamahanga bifuza serivisi za Protocol.



Kigali Protocal ikora ubushabitsi bwo kwakira abantu mu birori n'ibikorwa bitandukanye (Protocal Services). Barangwa no gukorana ubuhanga n’ubwitonzi nka ba nyampinga b’u Rwanda na cyane ko benshi mu bakobwa baba muri iyi kompanyi bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Iyi kompanyi ikaba ifite umwihariko ukomeye wo gukorana no gutegura neza mu buryo bunoze.

Ikindi guhitamo Kigali Protocal ugakorana nayo mu bikorwa byawe, ni ugushyigikira umwali by’umwihariko umushinga w’umukobwa witabiriye Miss Rwanda. Muri iki gihe rero bakaba bagabanyirije ibiciro abifuza serivisi zabo mu bukwe, mu nama, no mu kwamamaza n’ahandi hakenera serivisi za Protocol.

Uwase Joy umwe mu banyamuryango ba Kigali Protocal 

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Visi Perezida wa Kigali Protocal, Miss IRASUBIZA Alliance wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda wa 2020 yagize ati ”Muri iki gihe Kigali Protocal turi gutegura ibintu binyuranye no kurushaho kunoza ibyo dusanzwe dukora, twongeramo ibindi bintu bijyanye n’igihe turimo kandi twizera ko abanyarwanda n’abanyamahanga batugana bazishimira serivisi zacu.”

Mu gukorana n’abanyamahanga yavuze ko bamaze iminsi bakurikirana inama n’ubukwe bw’abanyamahanga baba bifuje kuza kubikorera mu Rwanda. Bikaba byarabahaye ibitekerezo bindi bazongera mu mikorere yabo bigendeye ku byo baba barasabwe n'abo banyamahanga bakoranye nabo.

Visi Perezida wa Kigali Protocal Miss Irasubiza Alliance

Mu bindi yatangaje harimo kugabanya ibiciro ku bifuza serivisi zabo by’umwihariko abanyamahanga batekereza ko iyi gahunda izunganira gahunda isazweho y’igihugu ya Visit Rwanda bikanakomeza kongerera ubushobozi abasore n’abahungu bahuriye muri iyi kompanyi.

Miss Irasubiza ati ”Twaricaye nyuma yo kubona ibiraka duteganya byinshi muri iyi minsi ko ari iby'abanyamahanga bifuza kuza gukorera gahunda zabo mu Rwanda. Turavuga tuti n'ubwo dukomeje gushyigikira umwana w’umwali w’u Rwanda kwigira, nayo akaba ari gahunda y’igihugu nziza yo kongerera ubushobozi abari n’abategarugori;

"Binyuza mu kubashyigikira mu mishinga bategura n’amasomo ariko, n'iyi gahunda yinjiriza abashoramali batandukanye bo mu Rwanda n’igihugu muri rusange ya Visit Rwanda tugomba kuyongera mu byo dukora. Dusanga kugabanyiriza ibiciro abifuza kuza gukorera ibirori, inama ubukwe n’ibindi bikenera Protocol ari kimwe mu byakongera umubare w’abagana u Rwanda.”

Yashimye anifuriza Meddy na Mimi ishya n'ihirwe mu rugo rwabo rushya kubera uko bakiriye impano nka Kigali Protocal babageneye y'indirimbo "I can't lie" yongeraho ko ari iby'agaciro byanabateye imbaraga by'umwihariko abana bato bayiririmbyemo babashima babikuye ku mutima.

AMAFOTO YA BAMWE MU BAKOBWA BABARIZWA MURI KIGALI PROTOCAL

Ifoto ya bamwe mu basore n'inkumi babarizwa muri Kigali Protocal


Kigali Protocal ni kompanyi y'urubyiruko rw'abahungu n'abakobwa aho 70% ari ba Nyampinga bagiye muri Miss Rwanda. Kuri ubu iyi kompanyi yagabanyirije ibiciro abifuza serivisi itanga mu buryo bunoze za Protocol by'umwihariko abanyamahanga bakomeje kuba benshi bakenera serivisi zo kubakira, mu nama, ubukwe, kwamamaza n'ibindi birori bitandukanye mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Visit Rwanda. Bahamagare kuri 0788230778. Cyangwa unyure ku mbuga nkoranyambaga zabo @kigali_protocal Email yabo ni: kigaliprotocol@gmail.com 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND