Jef King umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, yateguje abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Mwaminifu’ azahuriramo n’abasore babiri aribo Dunny B na Nick Charles.
Joseph Uwimana Maombi [Jef King- Jef King Music] ni
umuhanzi ukunze kugira ishyaka rikomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza
Imana akabigaragariza mu buryo agenda akora indirimbo zitandukanye. Nyuma y’iyo
yise Asante na Icyubahiro zakiriwe neza cyane n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya
no guhimbaza Imana muri rusange, uyu musore yateguje abakunzi be indirimbo yise
Mwaminifu yafatanyije n’abandi basore batatu aribo Nick Charles na Dunny B.
Ijambo Mwaminifu ni ijambo riri mururimi rw’igiswayiri, nurishyira mu cyongereza riraba ‘Faithful-Faith, Honest’. Mu Kinyarwanda ni
umwizerwa cyangwa umunyakuri. Asobanura iri jambo Jef King yavuze ko abantu
bakwiriye kwiga kuba abanyakuri nka Yesu ndetse bakamenya ko Imana ariyo
yonyine yabaye umunyakuri binyuze mu masezerano ndetse anavuga ko iyi
ndirimbo igamije kwigisha abantu guhindukirira Imana bakaba abizerwa n’abanyakuri
kuriyo.
Yagize ati: “Mwaminifu ni
ijambo nkunda gukoresha cyane, mu by’ukuri abantu bose bakwiriye kuba
abanyakuri, abantu bose bakwiriye kuba abizerwa kuri Nyagasani Imana yacu. Ngiye
gusohora iyi ndirimbo vuba gusa ndasaba buri umwe wese uzayireba kuyirebana
umutima umenetse ndetse akamenya ko Imana idukeneye nk’abizerwa kuri yo”.
Jef yasabye Anyarwanda n’abakunzi be muri rusange
gukomeza gushyigikira umuziki we binyuze kuri Channel ye ya Youtube [Jef King
Music], bagakomeza kumuha ibitekerezo byubaka mu rwego rwo gushyigikira
umuziki we. Dunny B na Nick Charles basanzwe ari abahanzi nabo b’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana.
REBA HANO INDIRIMBO 'ASANTE' JEF KING AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO