RFL
Kigali

Menya agahigo kadasanzwe Wizkid yesheje kuri Billboard

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/06/2021 8:51
0


Ni nyuma yo guhindura izina ku rubyiniro inshuro zigera kuri esheshatu akaba kuri ubu ari ku mwanya wa gatatu mu bahanzi bakunzwe muri Africa akaza mu nkingi za mwamba z’umuziki wa Nigeria.



Uretse kuba yaramamaye nka Wizkid, azwi nka Wizzy, Young Fela, Baba Nla, Daddy Yo, Starboy na Big Wizzy. Yagiye ahindagura amazina ashaka ubuzima. Urwego ariho muri Africa rwagezweho na bacye aho mu mwaka wa 2021 yatwaye igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza mu bihembo bisumba ibindi bya Grammy.

Kuri ubu afite ibihembo birimo n'ibya mpuzamahanga bigera kuri 76 akaba yongeye guca agahigo ku rukuta rusumba izindi mu muziki rwatangiye kuwa 04 Mutarama 1936 batangira kureba uko zihagaze muri Nyakanga 1940. Ni urutonde rukomeye ku isi rw’ijana zikunzwe rwatangiye gukorwa mu mwaka wa 1958.

Wizkid agahigo yaciye akaba ari ak’indirimbo yitwa Essence yakoranye na Tems umunya Nigeri wiswe n’ababyeyi Temilade Openiyi wavutse kuwa 11 Kamena 1995. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rutonde rwa Billboard rwa mirongo itanu zasohotse muri uyu mwaka. Ikaba yashyizwe ku mwanya 31 mu ndirimbo zikomeye zasohotse muri uyu mwaka ku isi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND