RFL
Kigali

Umugore yaciye agahigo ko kugira ibigohe birebire ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/06/2021 14:02
0


Umuntu wese burya agira ikintu arusha abandi, haba mu mpano cyangwa se ikihariye ku mubiri we nk’uko umugore ‘You Jianxia’ yanditse amateka nk’umuntu wa mbere ku isi ufite ibigohe birebire kurenza abandi.



Jianxia ni umushinwa utanganje ku maso ye ni umuntu wateretse ibitsike bye ku buryo rimwe na rimwe iyo ari kugenda abizinga. Ni ibitsike bifite uburebure bwa cm 20.5. Uyu mugore asobanura ko mu mwaka wa 2015 ari bwo yatangiye kubona ibigohe bye bikura bidasanwze, nawe agira umuhate wo kubisigasira.

Yagize ati: "Nabanje kubona ibigohe byo ku jisho ryanjye byakuze mu 2015. Byakomeje gukura buhoro buhoro,Nasuye inzobere mu by'ubuvuzi kugira ngo menye impamvu ibigohe byanjye ari birebire kurusha  iby’abandi bantu

Muganga ntabwo yabisobanuye gusa nawe yumvaga bitangaje. Nagerageje gushaka impamvu z'ubumenyi ku kuba narakujije ibigohe. Icyakora, nta n'umwe mu muryango wanjye ufite imisatsi yo ku maso miremire nkanjye ku buryo bidashobora gusobanurwa." Kuba Jianxia yagize ibigohe birebire byatumye ashyirwa mu gitabo cya Guinness world records’.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND