RFL
Kigali

"Mfite imbaraga nk'izo nari mfite 2004" Cristiano Ronaldo yatangaje uko yiyumva mbere y'uko imikino y'iburayi itangira

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/06/2021 12:34
0


Cristiano Ronaldo yiteguye kuyobora ikipe y'igihugu cya Portugal ndetse byanashoboka bakisubiza iki gikombe.



Portugal niyo ifite igikombe cy'uburayi giheruka ubwo yatsindaga Abafaransa ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa. "Ndumva meze neza cyane kurusha ibindi bihe byabayeho guhera mu 2004" Ronaldo ubwo yaganiraga n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu gihugu cye.

"Abafana b'igihugu cyacu batwitezeho nk'ibyo twabamenyereje,  kandi natwe baradushyigikiye ni yo mpamvu dufite imbaraga. Dufite icyizere ko ibintu bizagenda neza, ikipe ndetse n'abafana bagomba kwizera ko ibintu bizagenda neza. Ndatekereza ibintu bizagenda nk'uko twabipanze, ubu twe dutegereje ko imikino itangira ubundi tugatangirana amanota 3 ya mbere kuri Hungary"

Ronaldo w'imyaka 36 ni we wari uyoboye Portugal ubwo yatwaraga iki gikombe cya 2016 kandi iyi n'inshuro ya 5 yitabiriye iyi mikino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND