RFL
Kigali

Ni akumiro: Umugore yaketse ko umugabo we yamuteze uburozi mu biryo maze acunga asinziriye ahita amutwika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/06/2021 11:18
0


Muri Amerika umugore yitwikiye umugabo we hafi yo kumwica nyuma yo gukeka ko yaba yamuteze uburozi mu biryo. Uyu mugore akaba yacunze umugabo we asinziriye maze aramutwika ku buryo umubiri we wose wangiritse. Abashinzwe umutekano baje gutabara basanga umugabo amerewe nabi bamujyana kwa muganga naho umugore ahita afungwa byihuse.



Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Wisconsin, umugore witwa Marie Smith w'imyaka 29 yakoze amahano aho yatwitse umugabo we bashakanye nyuma yo gukeka ko yaba yashyize uburozi mu biryo bye yari agiye kurya.

Nk'uko ikinyamakuru Hollywood Unlocked cyabitangaje, Marie Smith ubwo yari atashye avuye mu kazi, yasanze ibiryo biteretse ku meza ari umugabo we wabimuteguriye maze atinya kubirya akeka ko byaba birimo uburozi umugabo we yashizemo. Iki gihe ubwo yageraga mu rugo yasanze umugabo aryamye.


Marie Smith w'imyaka 29 watwitse umugabo we

Marie Smith yatinye kurya ibiryo byatetswe n'umugabo we yibwira ko harimo uburozi, ahita afata umwanzuro wo kujya gutwika umugabo we wari wamaze gusinzira. Marie Smith yahise azana agakombe karimo peteroli asuka ku mugabo we ahereye ku mutwe kugeza ku gihimba maze ahita amujugunyaho ikibiriti cyaka n'uko umugabo atangira gushya.

Bitewe n'urusaku rwinshi umugabo yavugije ubwo yari ari gushya, abaturanyi bahuruye baza kureba ibyabaye, bahita bahamagara ubutabazi bwihuse (Ambulance) hamwe na Polisi. Ubwo ubutabazi bwahageraga bwasanze umugabo wa Marie Smith amaze kwangirika cyane bahita bamujyana kwa muganga naho umugore polisi imuta muri yombi.


Nkuko umukuru wa polisi ya Wisconsin yabibwiye itangazamakuru, yavuze ko ubwo bafataga Marie Smith yireguje ibintu 2 byatumye atwika umugabo we. Yagize ati ''Naketse ko yanteze uburozi mu biryo kuko ntasanzwe antegurira amafunguro, namutwitse ngira ngo mbimuhanire ko yashatse kumpemukira''.

Uyu mugore wakoze aya marorerwa yakomeje yiregura agira ati "Yari amaze iminsi ambwira ko ashaka kunsiga akigendera. Yakundaga kumbwira ko yandambiwe atagishaka ko tubana". Umuturanyi wabo witwa Victoria Donavan waganiriye n'itangazamakuru we yavuze ko uyu muryango wari umaze igihe kinini mu makimbirane ndetse ko akenshi bakundaga kurwana bagatabarwa n'abaturayi.


Nyamara n'ubwo Marie Smith yavuze ko yaketse ko umugabo we yamuteze uburozi mu biryo, abashinzwe umutekano basanze atari byo kuko basuzumye aya mafunguro bagasanga nta burozi burimo. Kugeza ubu umugabo wa Marie Smith akurikiranywe n'abaganga naho umugore yafunzwe akaba ategereje kwitaba urukiko kuwa Gatatu w'icyumweru gitaha.

Src:www,HollywoodUnlocked.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND