RFL
Kigali

Ibyamamare bikomeje kwiyongera mu gikorwa cy’ubumuntu gitegerejwe cyo gufasha abagizweho ingaruka na Nyiragongo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/06/2021 11:39
0


Igikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka n'iruka ry'ikirango cya Nyiragongo n'imitingito yakurikiyeho. Ibyamamare bikaba bikomeje kwiyongera mu gutegura no mu ishyirwa mu bikorwa ry'iki gikorwa.



Ibyamamare bikomeje kwiyongera mu gikorwa cyateguwe kandi gitegerejwe kuri uyu wa 12 Kamena 202, ni igikorwa kandi kimenyerewe mu bihugu by’Amerika n’Uburayi ariko ubona no mu Rwanda bitangiye kuzamuka. Abari gutegura iki gikorwa ni Miss Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 kuri ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Erneste Ugeziwe (Ernesto) uzwi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoreye Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTV). Magingo aya nawe akaba aba muri Amerika. Ernesto yakomeje kwerekana ko atatatira umwuga w’itangazamakuru aho akora ikiganiro ku rubuga ‘ClubHouse’ agatumira ibyamamare bitandukanye.

Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012 uri mu bateguye igikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka n'imitingito n'iruka ry'ikirunga rya Nyiragongo

Aba bombi batangiye igikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka na Nyiragongo baba abari muri Congo cyangwa mu Rwanda mu karere ka Rubavu kuko naho umutingito warahageze usenyera abaturage batari bacye, bamwe barahunga bajya za Musanze n'ahandi. Aganira na InyaRwanda.com, Ernesto yavuze ko iki gikorwa batangije kizamara icyumweru aho buri wese ufite umutima utabara atanga uko yifite. Muri iki gikorwa barashaka nibura inkunga ingana n’ibihumbi 15 by’Amadorali.

Ku bijyanye n'aho igitekerezo cyavuye, Ernesto yavuze ko ari abantu bahuriye ku rubuga rwa Club House bazanye igitekerezo. Ati: "Igitekerezo mu by'ukuri cyazanywe n’abantu bahuriye kuri uru rubuga rugezweho rwa Clubhouse. Aho nsanzwe nteguraho ibiganiro bitandukanye hanyuma barabinganiriza hanyuma njyewe na Aurore Kayibanda twemera guhagarararira iki gikorwa no kwifatanya nabo".

Ernesto umwe mu banyamakuru bakomeye bakunzwe mu myidagaduro kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ernesto akomeza atangaza ko kuwa Gatandatu tariki 12/6/2021, bazakora igikorwa kuri Club House barebere hamwe uko igikorwa cyagenze n’uburyo inkunga izaba yakusanijwe izagera ku bo igenewe. Iki gikorwa kandi kizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare atatangaje amazina ariko Dj Toxxyk biteganyijwe ko ari we uzasusurutsa abazaba bari gukurikira igikorwa ku rubuga rwa Club House.

Nyuma ya Dj Toxxyk hakaba hiyongeyeho undi mu Dj uri mu bakomeye mu mujyi mugari wo mu Bubiligi, Brussel, uwo akaba aro Dj Princess. Hiyongeyeho kandi n'abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Andy Bumuntu, Christopher na Yvan Buravan. Mu bandi biyongereyeho harimo n'umushabitsi akaba n'umunyamideli ukomeye unakunzwe n'abatari bacye, Shaddyboo. 

Dj Toxxyk uri mu b'imbere bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa kandi akaba mu ba Dj b'imbere

Buri gihe igikorwa cyo gufasha giciye mu mucyo haba hari inzego zo hejuru zibizi. Ernesto yagize ati: "Turi gukorana na n’imiryango ifasha abantu baba batewe n’ibiza nka UNHCR cyangwa Save The Children ni bo tuzashyikiriza iyo nkunga bakajya bayibaha bagendeye ku ko bazi bababaye".

Kugeza ubu iyi nkunga iri gukusanywa hifashishijwe uburyo burimo ‘Mobile Money’ ku bari mu Rwanda aho boherereza amafaranga uwitwa Bayingana Jessy Omar ufite nimero 0783933130. Ushobora no kunyura ku rubuga rwa ‘GoFundMe’ rwafunguwe na Byiringiro Remy utuye muri Canada. Ku batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo bari kwifashisha urubuga rwa CashApp, kuri konti ya Miss Kayibanda ‘$AuroreKayibanda’.

Shaddy Boo umushabitsi akaba n'umunyamideli mu Rwanda uri mu bakunzweUmuhanzi Yvan BuravanUmuhanzi Andy Bumuntu

Umuhanzi Christopher

Dj Princess Flor








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND