RFL
Kigali

Maurice izina ry’umusore ukunda umutuzo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/06/2021 8:40
5


Menya inkomoka y'izina Maurice rihabwa abahungu.



Maurice ni izina ry’abahungu rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini ‘Maurius’ bisobanura ngo "ufite inkomoko mu ba Moor", baturukaga mu duce twa Mauritania, Maroc na Algeria.

Amateka agaragaza ko Abaroma bashobora kuba barabise gutyo bitewe n’uruhu rwabo rwirabura.

Mu 1990 iri zina ryari muri 200 yari akunzwe kurusha ayandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa kumenyekana kwaryo no kwamamara byagiye bisubira inyuma.

Ibiranga ba Maurice

Ba Maurice barangwa no gusesengura cyane ibintu byose babonye bagamije kumenya byinshi bibyerekeyeho. Ibi bituma ahanini usanga batuje ndetse ari bonyine kuko igihe kinini cyabo baba bari mu bitekerezo bya kure.

Bakunda umutuzo kurusha ibindi byose, bagwa neza mu bandi kandi usanga ahanini bitangira abandi mu gihe bahuye n’ibibazo runaka. Usanga ba Maurice badahangayikishwa n’iby’Isi cyangwa ngo baharanire ubuyobozi no kumenyekana.

Mu mibereho yabo ni abantu iteka baharanira ukuri n’amahoro, bicisha bugufi ndetse bakanigenzura bagamije gusuzuma nimba ntabyo bishe mu byo bakoze cyangwa bavuze.

Bamwe mu bantu bamenyekanye cyane bafite iri zina barimo Maurice Barnett, Maurice White, Maurice Richard na Maurice Jones-Drew.

Src:www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntambara Jean Mourice1 year ago
    Ndashaka ishuti
  • Ntambara Jean Mourice1 year ago
    Ubushuti bwanyu aho muri hose
  • Maurice NIYOMUGABO9 months ago
    Turabashimira ukunu mukomeje kuduha ubusobanuro,bwamazina yacu.gusa imana ibahe umugisha turabakunda cyane,hano muburegerazuba IKARONGI.
  • Maurice NIYOMUGABO9 months ago
    Turabashimira ukunu mukomeje kuduha ubusobanuro,bwamazina yacu.gusa imana ibahe umugisha turabakunda cyane,hano muburegerazuba IKARONGI.
  • HAGENIMANA Maurice 7 months ago
    Ndabashimira kubusobanuro bwiza Maurice ndumva nejejwe nokumenya nza uwondiwe Kandi nsanze uko mubisobanura ariko najye nteye mubuzima bwanjye bwaburimusi .





Inyarwanda BACKGROUND