RFL
Kigali

Wa mugabo wakubise urushyi Perezida Macron yahamwe n'icyaha ahabwa igihano cyo gufungwa amezi 4

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/06/2021 22:16
0


Umugabo w'imyaka 28 yahawe igihano cy'amezi ane y'igifungo ku bwo gukubita urushyi rukomeye umwe mu bagabo bakomeye ku isi akaba na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron.



Mu masaha macye ashize ni bwo isi yose yakiriye amashusho y'umugabo wakubise urushyi Perezida Emmanuel Macron. Ni inkuru yavuzwe kurusha iyo mu 2008 ubwo Perezida George W Bush yaterwaga urukweto.

Ibi bikimara kuba havuzwe ibitandukanye ndetse hari na bamwe mu bakuru b'ibihugu bihanganishije Perezida Macron. Abagano babiri bari mu kigero cy'imyaka 28 bahise batabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umukuru w'igihugu cy'u Bufaransa.

Perezida Macron nawe yahise atangaza ko ari akantu gato kandi intagondwa zihoraho. Kuri ubu rero ubutabera bwakoze akazi kabwo bukatira uwahamwe n'icyaha wiyemerera ko yabikoze. Yavuze ko bwa mbere yari yateguye kumutera amagi kuko abona ari isoko yo gusubira inyuma mu bukungu bw'u Bufaransa. Yakatiwe igihano cy'amezi ane ari mu gihome. 

Mu busanzwe uyu mugabo azwi nk'umuntu wiyeguriye ibijyanye n’amateka aho yiga ku kumenya ibyabaye cyera, intwaro zakoreshwaga mu gihe cy’ubwami. Kandi akaba n'umwe mu bazwi kuko yabyiyeguriye ku buzima bwo ha mbere bw’igihugu cy’u Bufaransa ku rubuga rwa Instagram by’umwihariko ku rukuta rwe. Yemeza ko ari mu ishyirahamwe riharanira iterambere ryarwaniwe n’abo hambere ry’umugabane w’uburayi.

Anagaragara mu mafoto yambaye imyambaro yambarwaga n’ingabo zo hambere za cyami anafite inkota ndende. N'ubwo bwose ibyo byose bihari nta hantu na hamwe asanzwe ahuriye n’ibikorwa bya Politike nk'uko byemezwa n’umuntu wa hafi we Loïc Dauriac. Ibijyanye no kurwana nabyo, uyu mugabo yakubise Perezida Macron yumvikana n’ijwi rirenga ati ”Montjoie na Saint Denis!" Ugenekereje bivuga ngo "Ntitugikeneye ibya Macron". Bamwe mu bati yarimo akina imikino y'urwenga yo hambere mu 1993.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND