RFL
Kigali

Ubutumwa bwa The Ben na Pamella buraganisha ku mwanzuro wa nyuma mu rukundo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/06/2021 11:04
0


Ubukwe bwa Meddy bwabaye kimwe mu bintu bidasubirwaho byagaragaje urwego umuziki nyarwanda ugezeho. Byinshi byasangijwe abantu mu buryo bunyuranye kuri ubu bukwe bwari butegerejwe na benshi. Kuri ubu ntitugiye kuvuga kuri ubu bukwe ahubwo tugiye kwivugira kuri The Ben na Pamella.



Kuwa 22 Gicurasi 2021 benshi ntibaryamye bategereje amakuru ku bukwe bwa Meddy, amaso bayahozaga ku InyaRwanda.com dore ko ari twafashije benshi kumenya amakuru yimbitse kuri ubu bukwe. Kuva icyo gihe hakomeje gusohoka amakuru anyuranye kuri ubu bukwe, amenshi agaruka ku bintu bitangaje byaranze ubu bukwe birimo abakobwa b'ubwiza n'abasore b'intoranywa bakaba n'inkingi z'umuziki nyarwanda n'izingiro ryo kwaguka k'uruganda rw'imyidagaduro.

Kuva icyo gihe hibajijwe uwaba akurikira mu ngaragu zitari nke zari muri ubu bukwe bamwe bati 'ni The Ben' abandi bati 'ni K8 Kavuyo' abandi bati 'ni King James'. Ariko uko biri kose ni umwe muri abo kuko bose bari bishimye bizihiwe pe akanyamuneza ari kose n'ubwo ku ruhande rwa The Ben birengeje urugero.

Nyuma y'ubu bukwe The Ben ni umwe mu bagaragaye bizihiwe mu mafoto byagera ku mashusho bikaba ibindi aho yasusurukije abitabiriye agatera abageni kubyinana ingwatiramubiri mu ruhame ku munsi w'ubukwe.

Mu masaha macye ashize yifashishije urukuta rwa Instagram ataka umukunzi we mu magambo ashima Imana akavuga ko yatwawe n'inseko y'umwiza w'i Rwanda, Pamella, wamutwaye uruhu n'uruhande kuva mu 2019 aho yagize ati "Dore inseko nziza ooh my gosh." 

Abakurikira imbuga nkoranyambaga za The Ben babonye ko kuva yava mu bukwe bwa mugenzi we Meddy basangiye ubuzima bw'umuziki bakarwanana intambara y'inkundura yo kuzamura umuziki nyarwanda bagakorana byose kugeza babaye nk'impanga, akomeje kugaragaza ko ari umwe mu bishimiye cyane ubu bukwe ndetse ko hari byinshi byahindutse mu buryo bugaragara.

Kuri ubu noneho The Ben yasangije abantu amafoto y'imodoka za kabuhariwe kandi zitunzwe na bacye ku isi z'abitabiriye ubu bukwe yongeraho n'ifoto ye mu bukwe iherekejwe n'ishimwe asoza n'iye ari kumwe na Meddy na Mimi ku munsi w'ubukwe.

Kuri iyi yo yongeraho ati "Ibi n'ubu biracyankirigita umutima."/This still melt my heart. Uyu musore wiswe Mugisha Benjamin akamamara nka The Ben si we wenyine ubona ko yagiye mu isi nyayo y'urukundo. Kandi ubona ko hari indi ntambwe ashaka gutera n'umukunzi we na cyane ko atagihwema gutambutsa ubutumwa bwuje amagambo asaba ubusesenguzi bwimbitse ariko aganisha ku mwanzuro wa nyuma mu rukundo aho bidatinze ashobora gutera intambwe yo kubana ubudatandukana na Pamella.

Impamvu yakwemeza ko vuba cyane The Ben ashobora kurushinga na Pamella, ni uko inshuro nyinshi ibyo impanga ye muziki Meddy yakorana nawe yahitaga abikora, ndetse ibyo The Ben akoze na Meddy agahita abikora. Indi mpamvu ibishimangira ni uko Pamella nawe yasaye mu nyanja y'urukundo akundwa na The Ben, akaba yiteguye kumuha byose umunsi yateye intambwe amusaba kubana iteka. 

Gihamya ni aho yifashishije indirimbo y'uwo akunda by'akataraboneka yabanzirijwe n'agafoto kerekana ibyo akunda iyo ari kumwe n'uwo yihebeye uwo nta wundi ni The Ben, agira ati "Uku niko mbameze ndi kumwe n'uwo nkunda." Maze agakomeza agira at i"Nzakwambika ikamba ry'ingororano, ndifuza gutura muri uyu munyenga ndimo mbega urukundo.!"  

The Ben na Pamella bari mu munyenga w'urukundo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND