RFL
Kigali

Unyobore muri iyi nzira yuzuye amahwa: Umutesi Neema yasohoye indirimbo ye ya 2 'Nyobora' yakorewe muri The Mane-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2021 18:14
0


Umutesi Neema umuhanzikazi mushya w'impano itangaje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Music), yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nyobora' y'isengesho buri umwe wizera Imana yasenga ayisaba kumuyobora mu rugendo rugana mu Ijuru. Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yahawe umugisha n'umu Producer wo muri The Mane.



Tariki 13 Werurwe 2021 ni bwo Umutesi Neema yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Ukwiriye gushimwa' yakiriwe neza cyane n'abakunzi ba muzika nyarwanda dore ko ku rukuta rwe rwa Youtube imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 10 mu mezi abiri gusa imaze kuri Youtube. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ''Nyobora' imeze nk'isengesho, ikaba yasohokanye n'amashusho yayo agaragara neza cyane. Ayasohoye nyuma y'uko benshi bari bayategerezanyije amatsiko menshi.

Uyu muhanzikazi Umutesi Neema w'ijwi ryiza cyane, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko icyamuteye kwandika indirimbo 'Nyobora' ari uko yifuzaga kuyoborwa n'Imana mu byo akora byose. Ati "Uko nakoze iyi ndirimbo, muri uru rugendo rwo ku isi ndifuza kuyoborwa n'Imana, mu byo nkora, mu byo ntekereza, no guca bugufi kugira ngo numve ubushake bw'Imana. Narindi mu bihe byo kumva ko nifuza kuyoborwa n'Imana no kuyumvira kugira ngo ubushake bw'Imana bumbeho".

Ku bijyanye n'igihe ateganya gusoza Album ye ya mbere, Umutesi yavuze ko atarabitekereza na cyane ko akiri mushya. Ati "Ibya album ni procedure ndende sindanabitekerezaho rwose". Neema Umutesi ni umuhanzikazi utanga icyizere cy'ejo heza h'umuziki wa Gospel, kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo nshya 'Nyobora' yakozwe na Producer Rash wo muri The Mane mu buryo bw'amajwi naho amashusho na xy Tilly, akaba ari bo ba Produer bari gukorana cyane muri iyi minsi.


Umutesi Neema yashyize hanze indirimbo ya kabiri yise 'Nyobora'

REBA HANO 'NYOBORA' INDIRIMBO NSHYA YA UMUTESI NEEMA

REBA HANO 'UKWIRIYE GUSHIMWA' YA NEEMA UMUTESI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND