RFL
Kigali

Hakomeje kwibazwa uko bizagenda! Amanda wa mbere ku isi mu mirwano yatumije Kim Kardashian

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/06/2021 7:23
0


Mu gihe Kim Kardashian yaba yemeye guhangana n'indwanyi ya mbere ku isi, Amanda Nunes, yaba ari amateka adasanzwe mu mateka y'abanyamideli, mu mateka y'imikino njyarugamba no mu mateka y'imyidagaduro.



Ubusanzwe abanyamideli by'umwihariko b'abakobwa baba bafite ubwiza n'umutuzo ariko imyitozo ngororamubiri ari micye kuko na siporo bakora ziba zidakabije. Mu gihe abakinnyi b'abakobwa bahora mu myitozo ngororamubiri bitewe n'uko aba ari ko kazi bakora.Iyo bigeze ku gukina imikino njyarugamba yo gukirana n'iteramakofe aba yarakomeye yewe ahorana imbaraga zinarenze n'iza bamwe mu bo wakwita abanyamwuga mu byumutekano kuko we akazi ke ni ugukubita abangura aharanira gutsinda byange bikunde.

Kim Kardashian, umugore umaze iminsi mu bibazo by'urushako yewe wanatandukanye n'umuraperi Kanye bari bafitanye abana bane, ariko bidakuraho kuba  icyamamare mu bikorwa by'ubushabitsi mu myidagaduro, byagera mu mideli no kwamamaza ibikoresho by'ubwiza akaza imbere kubera ikimero n'uburanga bukurura benshi afite, yahawe ihurizo aramutse aritsinze yaba yanditse andi mateka mu Isi y'imyidagaduro. Ni ihurizo yahawe na Amanda Lourenço Nunes ukomoka mu gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, wavutse kuwa 30 Gicurasi 1988, akaba amenyerewe mu mikino yo gukirana yaba n'ab'igitsinagabo n'ab'igitsinagore.

By’umwihariko azwi mu marushanwa y’imirwanire UFC aho kugeza ubu ariwe uyoboye urutonde rw’indwanyi zikina iyi mikino yo gukirana. Akaba ari umugore ufite ibihembo n'uduhigo twinshi kuva yatangira iyi mikino ku myaka irindwi yonyine.

Niwe mugore wa mbere waciye agahigo gakomeye kandi  ko kugira umudali usumba iyindi nyuma ya ConorMcGregor na Daniel Cormier, akaba ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abagore b'indwanyi zikomeye mu mikino nk'iyi yagezeho guhera mu mwaka wa 2020 kuwa 02 Kamena.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter rukurikirwa n'abatari bacye yagize ati"Ibaze nk'ubu Amanda Nunes arwanye na Kim Kardashian uko uwo murwano wakitabirwa." Arangije yongeraho ati "Kim Kardashian reka tubikore." Kugeza ubu ntacyo Kim Kardashian arabitangazaho ariko ibaze abyemeye amafaranga uyu mukino wahagarara binyuze mu baterankunga, abawamamazamo n'abawukurikira, waba ari umukino w'amateka.

 

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND