RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Maj.Gen. Charles Karamba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2021 17:01
0


Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba.



Miss Mutesi Jolly yaganiriye na Ambasaderi Maj.Gen. Charles Karamba kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2020 mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania. Mutesi wagizwe Visi-Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa ari muri Tanzania kuva kuri wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, aho yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyavuze birambuye kuri iri rushanwa.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Mutesi Jolly yavuze ko yahuye na Ambasaderi Maj.Gen. Charles Karamba kugira ngo amusobanurira icyamujyanye muri Tanzania. Ati “Uyu munsi nahuye na Ambasaderi muganiriza kucyanzanye hano (Tanzania) kugira ngo nakire impanuro n’umugisha bye nk’umuntu Mukuru.”

Yanditse kuri konti ya Twitter ye ashima uko Ambasaderi Maj.Gen Charles Karamba yamwakiriye muri Tanzania n’impanuro yamuhaye. 

Ati “Mwakoze kunyakira. Umwanya wanyu, umugisha, n’impanuro bisobanuye ikintu kinini kuri njye muri uru rugendo rw’inshingano zitandukanye mu gihe cy’amahanga. Guhura namwe ku munsi wa kabiri w’uruzinduko byatumye numva ntekanye kandi nshyigikiwe. Nishimiye kuba Umunyarwanda.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, Miss Mutesi Jolly yavuze ko ibyo amaze kugeraho n’imiryango yafungutse, ari umusaruro w’amarushanwa y’ubwiza, bityo ko ari umuhamya mwiza w’akamaro k’aya marushanwa. 

Avuga ko yashyigikiwe mu kurotora inzozi ze, bityo ko nawe agomba gufasha abandi bakobwa n’abandi mu rugendo rw’iterambere rwabo.

Ati “Ndi umusaruro w’amarushanwa y’ubwiza, ibyo rero bikantera ishema. Nafashwe ukuboko kugira ngo nanjye nzashyigikire abandi bakobwa n’abandi. Narahawe ngomba gutanga. Rero nizerera mu marushanwa y’ubwiza.”

Avuga ko hakiri ukutumva ibintu kimwe mu bantu bacyumva ko amarushanwa y’ubwiza ari urubuga gusa, abakobwa berekaniraho ubwiza bwabo.

Ngo we n’abandi bazi neza akamaro k’aya marushanwa, bifuza ko yaba menshi kugira ngo afashe n’abandi bakobwa gutinyuka. Ati “Tugire abakobwa benshi bagira intebe muri sosiyete.”

“Si ukwambika ikamba gusa. Abantu ntibakwiye kurebera amarushanwa y'ubwiza mu kwamamara, kuko wavamo umukobwa w’ubwiza bufite intego kandi ugakorera byinshi sosiyete.”

Jolly avuga ko nubwo byinshi byakozwe mu gutuma umugore agira ijambo muri sosiyete 'ariko nizera ko amarushanwa y'ubwiza ari kimwe mu byatuma umugore yisanga muri sosiyete'. Akava ku ntera imwe akagera kuyindi.

Yavuze ko uko abantu bashishikariza abahungu guharanira kugera ku nzozi zabo, ari nako n'abakobwa bakwiye gukura babitozwa. Avuga ko kuba umuyobozi bitavuze kwicara mu biro, ahubwo ‘ni ugufata inshingano’.

Miss East Africa yaherukaga kuba mu 2017. U Rwanda rwaserukiwe na Umwali Neema mu 2012. Mu 2009 iri rushanwa ryegukanwe na Akazuba Cynthia, Amahoro Annet yambikwa ikamba rya Miss Popularity.

Miss East Africa 2021 izitabirwa n’ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Kenya, Burundi, Ethiopia, Somalia, Sudani y’Epfo, Eritrea, Djibouti, Malawi, Seychelles, Madagascar, Mauritius, Comors na Reunion.

Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Maj.Gen. Charles Karamba Miss Mutesi Jolly yashimye Ambasaderi Maj.Gen. Charles Karamba ku bw’impanuro yamuhayeMiss Jolly yavuze ko muri we atekanye nyuma y’ibiganiro yagiranye na Maj.Gen Charles KarambaMiss Jolly wagizwe Visi-Perezida wa Miss East Africa ari muri Tanzania, aho yagiye gutegura iri rushanwa Miss Mutesi Jolly avuga ko azirikana ko amarushanwa y’ubwiza ari ikiraro cy’ubwiza bufite intego ku bakobwa









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND