RFL
Kigali

Canada: Porte des Brebis yatumiye Gentil, Fabrice na Nduwimana mu giterane cyo gukusanya inkunga yo kugura ikibanza cy'urusengero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2021 17:31
0


Itorero Porte des Brebis ribarizwa mu mujyi wa Montréal mu gihugu cya Canada ryateguye igiterane gikomeye kizakusanyirizwamo inkunga yo kugura inyubako yabo bwite yo gusengeramo (Urusengero). Ni igiterane cyatumiwemo abaramyi b'amazina azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakomoka mu Rwanda n'i Burundi.



Nk'uko InyaRwanda.com yabitangarijwe na Christa-Bella Mugisha, umwe mu itsinda riri gutegura iki giterane, intego nyamukuru yacyo ni ugukusanya inkunga yo kugura ikibanza kizubakamo urusengero rw'iri torero Porte des Brebis. Ati Porte des Brebis yishimiye guhamagarira inshuti n’abakunzi bari hirya hino kubashyigikira mu gikorwa kidasanzwe cyo kwegeranya inkunga ngo ribashe kugura ikibanza".

Ni muri iyo ntumbero bateguye iki giterane cy'abaririmbyi bakunzwe mu muziki wa Gospel barimo Gentil Misigaro, Fabrice Nzeyimana, David Nduwimana n'abandi. Ni igiterane kizaba tariki 19/06/2021 kikazaba hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo n'abantu hari mu bihugu bitandukanye bazabasha kucyitabira. Icyakora hari n'abazaba bari imbonankubone aho kizabera, kuri ubu amatike yo kwinjira akaba arimo kugurishwa. Amatike ari kugurishirizwa ku rubuga www.lepointdevente.com.

Christa-Bella Mugisha mu magambo y'Ikirundi, yagize ati "Tubamenyesha ko ico kibanza mu migambi y’akazoza kitazoba ari urusengero gusa ariko hari vyinshi bizokwubakwa kugira bifashe abenewacu boba bari mu ngorane zitandukanye, hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye vyo guhuza abantu mu ntumbero yo kubandanya dutezanya imbere". Aha yavugaga ko ikibanza kizagurwa kitazubakwamo urusengero gusa, ahubwo kizanubakwamo izindi nyubako zikorerwamo ibikorwa by'urukundo.

Yavuze ko abantu bazagura itike yo kwitabira iki gitaramo, itazaba ari itike yo kuryoherwa gusa n'ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo izaba ari n'inkunga ikomeye ku murimo w'Imana aho bizafasha iri torero kugura ikibanza. Ati "Iki giterane mwumve neza ko itike muzagura siyo kwishimira ibihe byiza byo guhimbaza gusa, ahubwo izaba ari n'imbuto idasanzwe mubibye kugira ngo hakorwe ibindi byinshi byiza". Yasabiye umugisha buri wese witeguye kugira icyo akora kuri iki gikorwa.


Abaramyi bakunzwe batumiwe mu giterane cyateguwe n'itorero ryo muri Canada






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND