RFL
Kigali

Bavumbuye ko bafitanye isano bamaranye umwaka bakundana mu gihe iyo bajyaga kuryoshya abantu bababwiraga ko basa bakabiseka

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/06/2021 7:08
0

Muri ibi bihe usanga abantu bimuka aho bavuka bakajya gushaka imibereho mu bice bitandukanye, rimwe na rimwe ugasanga abana bavutse mu muryango utabibuka mukaba mwahurira mu mujyi mugateretana bikomeye nk’ibyabaye ku mukobwa Toya Williford n’umukunzi we.



Umuhungu n’umukobwa bari bamaze amezi icumi bakundana, nyuma baza kumenya ko bafitanye isano mu maraso. Abantu barababonaga bakababwira ko basa nk’abantu bafitanye isano, nabo kubera urukundo bakabiseka ntibabihe agaciro, nyuma bigira inama yo kujya gukoresha ikizamini cya ADN.


Toya n'umukunzi we basanze bafitanye isano bakomeza gukundana

Iyi nkuru yatangajwe n’umukobwa Toya Williford, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga atangaza ibyamubayeho n’umukunzi we atatangaje amazina nk’uko byananyuze mu bitangazamakuru bitandukanye. Toya yavuze ko nyuma yo kumva amagambo y’abantu bagize inkomanga ku mutima bahitamo kujya gufata ikizamini cya DNA.

Toya ati: "Abantu bose bahoraga bavuga ko dusa cyane, bahoraga bavuga ko twaba dufitanye isano ariko twahoraga tubiseka. Twahisemo gushaka ADN hanyuma ibisubizo byasanze dufitanye isano. Twasanze turi abavandimwe, narumiwe birandenga".

Uyu mukobwa akomeza avuga ko kubera ko bari barakundanye bya nyabo bahisemo gukomeza umubano wabo kuko nta yandi mahitamo yo gukunda undi musore yari kubona kuko bari barakoze byinshi nk’abakundana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND