RFL
Kigali

Mu gihe Kardashian yari muri 'ndagukunda', Kanye West yari mu munyenga n’umunyamidelikazi wigeze gukundana na Cristiano

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/06/2021 18:39
0


Umuraperi utunze agatubutse ku Isi kurusha abandi bahanzi bose, ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko ubwo yari yujuje imyaka 44, yari mu munyenga n’urugendo n’umu-Russia-kazi w’umunyamideli, mu gihe uwahoze ari umugore we Kim Kardashian we yari arimo kumubwira ko akimukunda.



Ku munsi w’isabukuru y’amavuko ya Kanye West, uwahoze ari umugore we yafashe umwanya ahishura amarangamutima agifitiye uwo babanye mu rukundo bakanabyarana abana bane.Ibi yabikoze abinyujije mu magambo meza yuje urukundo ibyo wakwita imitoma yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagrama.

Kim yagize ati ”Isabukuru nziza ndagukunda by’ubuzima.”Ibi kandi bikaba byarabaye mu masaha macye yari ashize agize icyo avuga ku mubano we na Kanye West aho mu marira menshi yagize ati ”Niyumva nk'umuhombyi uwatsinzwe kuba narabashije kurinda isezerano ryanjye.”

Aha yagarukaga ku buzima bwe na Kanye West n’isezerano bagiranye mu mwaka wa 2014 mu bukwe bwabereye muri Florence muri Italy. Ubwo ibi byose byabaga ariko Kim yemeje ko Kanye akeneye umuntu babasha guhuza kuko akunda guhora agenda kandi we ibyo atakibishoboye afite inshingano yo kwita ku bana.

Ibi rero bisa nk'aho Kanye yabyumvise maze aho Kim yakabaye yari ari ku munsi w’amavuko w'uwo basangiye byinshi mu myaka igera ku munani maze agirana ibihe byiza n'Umunyamidelikazi ukomoka ku mugabane wa Asia, Shayk. Ubwo yarimo yizihiza isabukuru y’imyaka 44, Kanye West yari kumwe n'uyu mukobwa aba ariwe uhaba aryoshya mu munyenga w’amafaranga y’umuherwe w’umuraperi West, bakaba bari basohokeye mu gihugu cy’u Bufaransa.

Uyu munyamideli akaba yarahoze anakundana n’icyamamare rurangiranwa mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo. Amaze kandi imyaka myinshi mu ruganda rw’imyidagaduro mu gisata cy’imideli. Yabaye kandi mu rukundo na Bradley Cooper wanditse filime akanakora filimi zitagira ingano zakunzwe n’abatari bacye ku isi.

Yanditswe mu bitangazamakuru bikomeye ku isi nk’umunyamideli udasanzwe kandi akaza ku rupapuro rw’imbere. Bwa mbere ikinyamakuru cyo mu bwami bw’u Bwongereza, Daily Mail akaba ari cyo cyanditse inkuru ya Kanye West n’umurusiyakazi Irina Shayk bavuga ko basohokanye mu rugendo rw’umunyenga kandi ruhenze.

Banashyira amafoto y'aba bombi baryoshye mu duce dutandukanye tw’igihugu cy’u Bufaransa. Kandi iki kinyamakuru kivuga ko aba bacumbitse muri hoteli ikomeye kandi izwiho kwakira ibyamamare iri ku buso bunini yitwa La Boutique.Aba bombi bakaba barimo bagenda bafata udufoto umwe afata undi mu munezero mwinshi bigaragara ko bishimiranye nk'uko ikinyamakuru cya E!News cyabitangaje.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND