RFL
Kigali

Super Manager yashimye Imana ubwo yasinyaga kontaro ya Miliyoni 30 Frw yahawe na kompanyi ikorere mu bihugu 3 muri Africa

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:10/06/2021 13:58
0

Umuhanzi Gakumba Patrick (Super Manager) wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yashimye Imana ubwo yashyiraga umukono kuri kontaro ya miliyoni 30 Frw yahawe na kompanyi ikorere mu bihugu 3 ku mugabane wa Africa. Agiye kuba Amabasaderi wayo mu gihe cy’umwaka.



Super Manager, gukundwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube bikomeje kumuhesha akayabo. Nyuma yo kuba Ambasaderi wa Speranza Groupe agahabwa Miliyoni 200 Frw, ubu yagizwe Ambasaderi wa kompanyi yitwa “Genuine Reflexology center” yamuhaye Miliyoni 30 Frw bakaba bagiye gukorana mu gihe cy’umwaka.


Super Manager ubwo yashyiraga umukono ku masezerano mashya

Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano ku mpande zombi wabereye ku Kimironko ku cyicaro gikuru cy’iyi kompanyi kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021. Muri uyu muhango Super Manager ubwo yari umwanya w’ijambo mbere yo kugira icyo abwira itangazamakuru, yabanje gushimira Imana ati ”Mbere ya byose ibirenze byose ndashimira Imana yo impa ubuzima igakomeza inyibutsa kutibagirwa aho navuye kugira ngo njye mpora ndeba imbere sinzasubire inyuma”.

Yakomeje ashimira itangazamakuru avuga ko ariryo ryamugize icyamamare ubu akaba agirirwa icyizere n’ibigo bitandukanye ku buryo izina yahawe n’itangazamakuru rimwinjiriza ati ”Ndabashimira ko mutajya muntenguha kandi mwatumye mba icyamamare. Nabaye umusaza kubera mwebwe ndabashimira, ndabashimira aba youtubers, ndabashimira abanyamakuru bandi bose batandukanye b'amatereviziyo n’ama radio muba mwaje kunshyigikira mu gikorwa nk’iki. 

Yakomeje ashimira iyi kompanyi icyizere yamugiriye akaba agiye kuyibera Ambasaderi mu gihe cy’umwaka. Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda TV, Super Manager hari aho yageze kubera ibyishimo aririmba agira ati ”Iyo Mana dusenga irakomeye ni Imana itabura guseruka ……….”


Umuyobozi w’iyi kompanyi, Kirenga Gad yasobanuye icyatumye bahitamo gukorana na Super Manger yumvikanisha ko bagendeye ku bwamamare bwe. Yagize ati ”Umuntu wese wabaza mu bakurikira showbiz Nyarwanda yewe n'abari hanze tujya tuvugana nta muntu utazi Super. Ibiganiro bya Super tubikunda turi benshi wasangaga buri munsi twohererezanya link n’abantu. Ni bwo rero igitekerezo cyaje turavuga tuti kuki Super atabera Ambasaderi kampani yacu cyane ko nka kampani iri gutagetinga isoko nyafurika afiteyo abafana yaba Tanzaniya n’ibindi bihugu bikoresha igiswahire”.


Kirenga Gad Umuyobozi Mukuru w'iyi kompanyi igiye gukorana na Super Manager

Yongeyeho ko uyu muhanzi azi indimi nyinshi ku buryo bizafasha ikompanyi yabo kumenyekana mu bihugu bitandukanye. Mu masezerano bafitanye harimo ko Super Manager yemerewe itike y’indege yo kujya mu bihugu bitandukanye iyi kompanyi ikoreramo ari byo Zimbabwe, Centre Africa no mu Rwanda.


Super Manager yamurikiye itangazamakuru kompanyi agiye gukorana nayo

Genuine Reflexology Center ni kompanyi ivura cyane cyane abana bavukanye ubumuga, ikaba inazobereye mu kuvura umugongo yifashishije uburyo bwa kera bwo kunga n’ubundi bujyanye n’ikoranabuhanga ku buryo uwabagannye ngo akirira muri kimwe cya gatanu cy’igihe byagombaga gufata ngo akire nk'uko umuyobozi w'iyi kompanyi yabihamirije itangazamakuru.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO SUPER MANAGER YASHYIRAGA UMUKONO KU MASEZERANO


VIDEO: IRADUKUNDA Jean de Dieu - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND