RFL
Kigali

Hatahuwe igitabo cya Hitler n’ibirwanisho birimo inkota n’icyuma cy’intambara mu nzu y’ukekwaho gukubita urushyi Perezida Macron

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:10/06/2021 17:42
0


Mu iperereza rigikomeje mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma yo gukubita urushyi Perezida Macron, biravugwa ko hatahuwe igitabo cya Hitler ndetse n’ibirwanisho munzu y’ukekwaho kumukubita.




Ibi byasanzwe mu nzu y’uwafashe amashusho agaragaza ikubitwa rya Macron aho bivugwa ko nawe yaba ari mu bakekwa kugira uruhare mu ikubitwa rye. Aba bagabo bombi, uwakubise Macron n’uwafashe amashusho, bafite imyaka 28 y’amavuko. Bombi ngo basanzwe bashyigikiye ibijyanye n’ubutegetsi bwo mu kiragano cya kera (Moyen Âge, Middle Age) ndetse n’ibijyanye n’intambara zagiye zibaho mu bihe bya cyera harimo n’iya Hitler. 

Kugeza ubu, agace k’aho uyu mugabo atuye kararinzwe. Aho ni mu karere ka Tain-Hermitage. Igitabo cya Hitler cyasanzwe mu nzu y’uyu mugabo wafashe amashusho ngo ni igitabo kivuga kuri politike y’urwango Hitler yari afitiye abayahudi kizwi nka “Mein Kampf”  bisobanura “Urugamba rwanjye” cyangwa se “intambara yanjye” mu kinyarwanda. Mu birwanisho byafatiwe muri iyo nzu hamwe n’icyo gitabo cya Hitler harimo inkota n’icyuma gikoreshwa mu ntambara.

Hari amakuru avuga ko bari baburiye Perezida Marcon ngo ntiyegere abo bantu ariko umuvugizi wa Perezida Marcon arabihakana. Batangaza ko ntakizabuza Perezida Marcon ndetse n’abandi bayobozi ba Leta gukomeza kubonana n’abaturage b’u Bufaransa nk’uko biteganyijwe.

Marcon nyuma y’amasaha make akubiswe yatangaje ko ari “akantu gasanzwe” kandi atangaza ko abantu b’intagondwa " badashobora kwemererwa guhagarika ibiganiro by’abanyagihugu.”

Loïc Dauriac, umwe mu nshuti z’uriya mugabo ukekwaho gukubita Marcon, avuga ko uriya mugabo atariko asanzwe kandi ahamya ko “ataba muri politike”. Nyamara, hari amakuru avuga ko uyu mugabo wakubise Marcon hari ijwi rye rinini ryumvikanye aho avuga ngo "Montjoie na Saint-Denis! Ntitugikeneye ibya Macron" kandi ngo ubwo yamukubitaga yavuze amagambo yakoreshwaga mu gihe cya Moyen Âge aho bivugwa ko yaba yariganaga umukinnyi w’urwenya (comedie) wo mrui “Moyen Âge” mu mukino witwa “Les Visiteurs (The visitors)” yasohotse kuva mu 1993.

Uyu mugabo kandi ngo kuri konti ye ya Instagram yivuga nk’uhagarariye ishyirahamwe rihuza abaharanira amateka y’abahanga mu kurwana ku mugabane w’Uburayi hakaba hari n’amafoto ye agaragara yambaye imyambaro ya cyera muri “Moyen Âge” afite n’inkota ndende.


Perezida Macron aherutse gukubitwa urushyi n'umuturage

Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND