RFL
Kigali

Umukinnyi yahagaritswe azira ikimenyetso cy'irondaruhu yakoresheje amaso

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/06/2021 13:17
0


Sanja Djurdjevic ukinira ikipe y'igihugu y'abagore ya Serbia mu mukino wa Volleyball, yahagaritswe gukina imikino ibiri nyuma y'uko akoze ikimenyetso cy'irondaruhu mu mukino bakinnye na Thailand mu cyumweru gishize.



Sanja yafotowe na 'camera' yahunyeje amaso ye akoresheje intoki, bituma abafana barakara cyane bajya ku mbuga nkoranyambaga bamwamagana. Uyu mukinnyi kuri ubu yamaze gusaba imbabazi, hamwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball rya Serbia, ryavuze ko ibyabaye ari ukutumvikana neza kudakabije.

Iryo shyirahamwe ryaciwe n'amande y'amafaranga 20,000 y'Ubusuwisi (arenga miliyoni 22 z'amafaranga y'u Rwanda). Ayo mafaranga y'amande azatangwa nk'imfashanyo mu gikorwa cyo kurwanya imyitwarire y'irondaruhu, cyangwa mu gutera inkunga gahunda zo kwigisha kwigengesera ku bijyanye n'umuco mu muryango mugari wa Volleyball ku Isi" nkuko impuzamashyirahamwe ya volleyball ku Isi (FIVB) yabaitangaje ku wa kabiri.

Sanja ntabwo azagaragara mu mikino ikipe y'igihugu cye izakina n'u Bubiligi na Canada. Yakoze icyo kimenyetso mu mukino wabereye mu Butaliyani tariki ya 01 Kamena, bituma abantu babarirwa mu bihumbi bashyira umukono ku busabe bwuko ahanirwa ibyo yakoze.

Nkuko igitangazamakuru Vice kibitangaza, Djurdjevic yasabye imbabazi abinyujije mu rukurikirane rw'ubutumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram, mbere yuko ayishyira mu buryo bw'ibanga.

Ishyirahamwe ry'umukino wa volleyball muri Serbia naryo ryasabye imbabazi, rivuga ko ribabajwe n'ibiherutse kuba ndetse n'ikimenyetso kibabaje.

Binyuze ku rukuta rwaryo rwa Facebook ryagize riti: "Dusabye imbabazi tubikuye ku mutima ikipe ya Thailand, abaturage ba Thailand ndetse namwe mwese mwagizweho ingaruka n'ibi".

"Nyabuneka ibi ntimubikabirize! Sanja azi ikosa yakoze kandi yahise yihutira gusa imbabazi ikipe yose ya Thailand.

"Yashakaga gusa kwereka bagenzi be bakinana, mureke ubu dutangire gukina twugarira nka bo, ntabwo yashakaga gusuzugura na gacye. Birumvikana, byabaye ibintu bibabaje".

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kwiyongera imvugo yibasira abakomoka ku mugabane w'Aziya ndetse n'ibitero bibibasira, kuva icyorezo cya coronavirus cyakwaduka.

Muri Amerika, mu mwaka ushize ikigo Stop AAPI gikora ubuvugizi cyavuze ko mu gihugu hose cyakiriye ibirego birenga 2.800 bivuga ku bikorwa by'urwango byibasira Abanyamerika bakomoka muri Aziya no mu birwa byo muri Pacifique.

Sanja yahagaritswe imikino ibiri kubera ikimenyetso cy'irondaruhu yakoze

Sanja yasabiye imbabazi ibyo yakoze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND