RFL
Kigali

Amategeko agiye gukurikizwa, ibihano birakarishye...Umuburo wa RIB ku bakoresha nabi Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2021 13:07
0


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko igihe kigeze kugira ngo abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube batangire kubiryozwa, kuko bigishijwe igihe kinini bavunira ibiti mu matwi ntibahinduka batwarwa n’indonke bakura kuri izi mbuga.



Uko iminsi yicuma ni ko hari abantu bakomeje gukorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube. Kuri Youtube hariho igice cy'abantu bashyize imbere icengezamatwara, abashyiraho ibintu by'urukozasoni n'abandi bashyiraho ibihuha bose bagamije kubona amafaranga uko 'Views' (umubare w’abareba) zizamuka.

Mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya Televiziyo y’u Rwanda, cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yagaragaje ingero z’abantu bafunguye shene za Youtube bakazikoreraho ‘ibyaha’ nyamara baragiriwe inama.

Yatanze urugero rwa Karasira Aimable 'wafunguye shene ya Youtube' akayita 'Ukuri Mbona' yavugiragaho ibintu n'umwana muto ashobora kubonesha amaso birimo “gutukana, gucengeza amatwara, kwinjiza abantu mu rwango, gukurura amacakubiri, gupfobya Jenoside no kuyihakana.” Ngo ibyo Karasira Aimable yakoraga 'yabyungukiragamo’ binyuze kuri 'views'.

Tariki 31 Gicurasi 2021, RIB yatangaje ko yafunze Karasira Aimable ‘imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri’.

“Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n'ingingo ya 5 n'iya 7 y'itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n'ingingo ya 164 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.”

Tariki 06 Kamena 2021, RIB yatangaje ko yongereye icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ku bindi Karasira Aimable akekwaho. Mu rugo rwa Karasira mu Biryogo yari afite ibihumbi 10 by’amadorali, amayero 520 ndetse n'amanyarwanda agera kuri 3,142,000 Frw naho kuri Mobile Money yari afite miliyoni 11 Frw.

Tariki 6 Kamena 2021, shene ya Youtube yitwa Faster TV yakoze inkuru y’iminota 4 n’amasegonda 56’ yahaye umutwe ugira uti “Israel Mbonyi yitabye Imana/ Urupfu rutunguranye rw’umuririmbyi Israel Mbonyi bigoye benshi kubyakira.”

Dr Thierry yavuze ko Youtube yatangaje ko uyu muhanzi yitabye Imana, yabikoze yirengagije ingaruka bigira kuri uyu muhanzi, abakunzi be n’umuryango we.

Akomeza ati “Kuri Israel Mbonyi, umuntu apositinze ngo kanaka yarapfuye utitaye kuko arazwi hanyuma 'views' ziriyongera utitaye ku ngaruka. Icyo ni ugutanga ibitekerezo?, oya! Ni ibihuha.”

Dr Thierry avuga ko Itegeko Nshinga ryemerera buri wese gutanga ibitekerezo ariko ko atemerewe gutangaza ikintu kibangamira ituze rya rubanda n'umuco.

Yavuze ko iperereza rya RIB ryagaragaje ko Mr Buhuru Ntwari ‘yiyahuye’ ariko ko hari abari batangiye kubihuza n’abandi biyahuye mu minsi ishize.

Ati "…Noneho ugasanga rero umuntu atangaje ibyo bintu ntiyitaye no ku ngaruka ziri bugire ku basigaye umuryango we ari umugore we. Ntatekereje icyo gisebo. Umuntu afite akababaro kuko abuze umuntu wongeyeho kumusonga umusigira igisebo kizasigara mu muryango ngo ni ukugira ngo ushake 'views'.

"Mu by'ukuri ibyo ni ugutangaza ibihuha. Ngira ngo ni n'umwanya mwiza wo kubivuga" Dr Murangira Thierry yavuze ko igihe kigeze kugira ngo amategeko akurikizwe, kuko ntako batagize kugira ngo bigishe.

Ati “Twarigishije, twagiriye abantu inama ubu ngubu amategeko agiye gukurikizwa kandi ingingo zirimo zirakarishye mu by'ukuri. Ibihano birimo birakarishye.”

Dr Thierry yavuze ko habayeho kwigisha abantu batandukanye bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube. Atanga urugero akavuga ko Aimable Karasira yagiriwe inama ko ibyo arimo ari ibyaha, ariko ko akomeza kubikora.

Akavuga ko na shene ya Youtube ya Afrimax yagiriwe inama, ko ibyo bakora ari ibyaha birimo kubwira abantu ko hari abapfumu babasubiza ibyabo ariko bakomeza kubikora.

Dr Thierry asanga abakomeza gukorera ‘ibyaha’ kuri Youtube bagamije inyungu z'amafaranga n'icengezamatwara. Asaba abazikoresha kuzikoresha neza mu kugeza amakuru mu baturage.

Ati “Abakoresha za Youtube muzikoreshe neza amategeko ahari. Hari ho abantu batekereza ko bashobora kungukira mu bikorwa by'ubugambanyi, mu bikorwa by'urukozasoni mu bikorwa byo gukurura amacakubiri, ibyo rwose ni nko gutema igiti wicayeho kuko ingaruka ziba zizakugeraho.”

“RIB ntabwo izabangamira umuntu wese uzagaragaza ibitekerezo mu murongo wemeye n'amategeko. Ariko igihe cyose uzabikora wirengagije icyo amategeko avuga, ugakururwa n'indonke hanyuma bikagaragara ko ayo mafaranga uyakura mu bugambanyi, ugambanira Igihugu, icengezamatwara, ingengabitekerezo ya Jenoside, usebya abantu icyo gihe uzakurikiranwa ngira ngo rwose abantu rwose babyumve ikoreshwe neza igezeho abaturage amakuru mazima."

Dr Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB yavuze ko ntawukwiye kwitwaza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ngo akore ibyaha/Ifoto: Fils Images

Muri iki kiganiro, Tuyishime Christian ushinzwe kugenzura Ibitangazamakuru mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, yavuze ko bazi neza ko hari abanyamakuru bafite ibitangazamakuru bakorera ariko bakaba bafite na shene za Youtube ku ruhande bakoreraho ibindi bintu bihabanye n'amahame y'itangazamakuru.

Ku bijyanye n'uko RURA idahita ifunga iyo miyoboro itambutsa ibihuha, icengezamatwara n'abandi, Tuyishimire yavuze ko babanza kwigisha no guca amande abo bantu mbere y'uko bafata icyemezo cyo guhagarika umuyoboro we. Avuga ko ikinyejana cya 21 cyahaye benshi ubwisanzure ku buryo 'buri muntu wese ubu yakitwa umunyamakuru'.

Emmanuel Mugisha Umunyamabanga w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura, RMC, yavuze ko ikiranga umunyamakuru ari ikarita y'akazi iba isobanuye ko agiye gukora umwuga we mu buryo bwa kinyamwuga.

Avuga ko imiterere y'imbuga nkoranyambaga yahaye rugari bamwe kwinjira mu itangazamakuru, bakabizambya. Ko abaturage bakwiye kugira ubushishozi ku bantu baha amakuru, biba byagira ingaruka kuri we ku bintu atitayeho neza.

Mugisha avuga ko 'nta muryango ubura ikigoryi' ko atavuga ko abari mu itangazamakuru 'bose ari shyashya'. Yavuze ko hari abari mu itangazamakuru, bashaka gukora akazi kabo kinyamwuga n'abandi barimo bagamije inyungu zindi.

Avuga ariko ko sosiyete ikwiriye kwigishwa 'kumenya icyo ishaka' ku mbuga nkoranyambaga. Ati "Ariko noneho ni gute twashyira imbaraga kugira ngo turinde sosiyete yacu ibibi byakomoka ku mikoreshereje y'izi mbuga nkoranyambaga."

RIB ivuga ko Karasira Aimable yagiriwe inama kenshi, ariko akomeza gushiturwa n’indonke kuri Youtube/Ifoto: Isimbi Tv







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND