RFL
Kigali

Nyuma yo gukubitwa urushyi, Perezida Macron yakajije umurego mu kwisanisha n’abaturage yifata ‘Selfie’ aho n’umukozi wa Resitora yamufashe ku rutugu-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/06/2021 12:36
0

Nyuma y'aho Perezida w’u Bufaransa, Emanuel Macron abaye inkuru nyamukuru mu binyamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi kubera gukubitwa urushyi n’umuturage igihe yari agiye ku musuhuza ibyatumye abaturage 2 batabwa muri yombi, kuri ubu akajije umurego mu kwisanisha n'abaturage.



Perezida Macron akimara gukubitwa urushyi benshi bahise bavuga ko atazongera kwinjira mu kivunge cy’abaturage benshi kubera kuba yagira inkeke, gusa siko byagenze ahubwo gukubitwa urushyi bigaragara ko yahise noneho atinyuka abaturage cyane aho akajije umurego kujya mu kivunge cy’abantu bagafata amafoto ibizwi nko kwifata ‘Selfie’.


Macron afata ka Selfie n'abaturage

Ku wa Kabiri, tariki ya 8 Kamena 2021, ni bwo Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron yahuye n’insanganya ubwo yaganiraga n'umuturage i Valence, mu Majyepfo y'uburasirazuba bw'Ubufaransa akamukubita urushyi ku itama. Macron nyuma yo gukubitwa urushyi kwifata kwirya ‘Selfie’ hamwe n'abaturage i Valence, hari kandi aho yageze muri ako gace umuturage ufite Restaurant ye nk'uko ikinyamakuru Masslive kibivuga, amufata ku rutugu ifoto yabo bombi isakazwa henshi.


Macron afashwe ku rutugu n'umuturage ufite 'Restaurant' 


Perezida aganira n'umuturage


Ubwo Macron yakubitwaga urushyi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND